Eric Semuhungu wamamaye nk’umutinganyi yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umuhungu

Semuhungu Eric wamamaye nk’umwe mu bagabo b’Abanyarwanda uryamana nabo bahuje igitsina (umutinganyi), yatangaje ko yifuza kubyara umwana ariko bikazabaho atigeze aryamana n’umukobwa kuko ibyo byiyumviro byamugora kubigira, ndetse ngo bibaye akarusho akaba ari umuhungu kuko atekereza ko abakobwa barushya. https://imirasiretv.com/eric-semuhungu-yiswe-amazina-amusebya-ubwo-yageragezaga-gusobanura-amazina-abaryamana-bahuje-ibitsina-bagakwiye-kwitwa/

Mu kiganiro yagiranye na Keza Sunshine usanzwe ari umukobwa w’umuhanzikazi Sunny. Cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Vuga Keza, Semuhungu yavuze ko n’iyo byaba ngombwa ko babana yazamubabaza kuko yajya aryamana n’abagabo bagenzi be, ibintu byatumye afata umwanzuro wo kuzahuza intanga ze n’uwo bazabyarana.

Semuhungu avuga aho ibi byiyumvira byaturutse yagize ati “Ntabwo ari ibanga nari narashatse umugabo mugenzi wanjye. Ni ko nisanze naravutse. Ndi mu mashuri abanza nibwo nari ntangiye kumenya ubwenge, ni uko nisanze. Nta muntu ukundwa na buri wese, kuri internet abantu bavuga ibyo bashaka ariko mu muhanda nta muntu urambwira amagambo mabi kubera uwo ndi we, mu mezi atatu maze i Kigali. Gusa, ntibibujije ko abo bantu bahari.”

Uyu musore waje kuba mu Rvanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko muri iyi si y’iterambere ateganya gushaka umuntu uzamutwitira bimwe bakunze mu Cyongereza ‘Surrogacy’.

Agaragaza ko afite n’abakobwa bamubwira ko bashaka kubyarana ariko we akaba atabikozwa. Ati “Mfite abakobwa benshi bambwira ngo bazambyarira ariko ndumva nshaka gukoresha uburyo bugezweho aho utanga intanga zawe muri ‘laboratoire’ bakazihuza n’iz’undi muntu, akakubyarira.”

Inkuru Wasoma:  Nguko uko umuhanzi Bruce Melody yafungiwe mu gihugu cy'i Burundi.

Semuhungu avuga ko yashatse gushaka umwana arera, ariko nyina akamubera ibamba akamubwira ko ashaka umwana w’amaraso ye.

Yagize ati “Nashakaga gushaka umwana ndera mama arabyanga, bashaka umwana wanjye w’amaraso. Hari abakobwa bashaka kumbyarira ariko mba numva ntashaka kubyarana n’umukobwa twaryamanye gusa mba numva nshaka ko uwo mukobwa tuzahuza intanga ubundi tugafatanya kurera. Gusa, ntabwo nshaka umukobwa tuzabana ngo njye mubabaza njya no mu bahungu.”

Avuga ko ubuzima bwe ntaho butandukaniye n’ubw’abandi nk’uko bamwe babyibeshyaho, kuko nta kintu abantu baryamana n’abo badahuje igitsina bakora uryamana n’uwo bagihuje atakora.

Mu bwana bwe, Semuhungu avuga ko yigeze gukundana n’umukobwa ho gato bakanaryamana, ariko akumva nta kigenda. Avuga ko ubu adateganya kuzongera gukora ubukwe ariko mu gihe umukunzi we azaba abimusabye bakazabukora.

Semuhungu agaragaza ko umwana Imana izamuha yaba umuhungu cyangwa umukobwa, azamwakira gusa bibaye byiza akaba yaba umuhungu kuko atekereza ko abakobwa barushya. https://imirasiretv.com/eric-semuhungu-yiswe-amazina-amusebya-ubwo-yageragezaga-gusobanura-amazina-abaryamana-bahuje-ibitsina-bagakwiye-kwitwa/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved