Iyo bavuze ubutinganyi mu Rwanda, abantu benshi bahita bumva Eric semuhungu abandi bakaza inyuma ye, ibi bikaba biterwa n’ukuntu we arenga akanakoresha imbuga nkoranyambaga ze kandi zikurikirwa cyane yamamaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ibintu byiza kandi byagakwiye gushyigikirwa.
Mu nyandiko yanditse kuri twitter yagize ati  “Ntibavuga abatinganyi, Ntibavuga abapede Bavuga Abaryamana bahuje igitsina cyangwa ABASANGIRANGENDO, Mbibutsa ko dufite LIVE SPACE Saturday night 7:00pm Kigali time and Bujumbura time.”
Kubera ko asanzwe akurikirwa kuri twitter ye buri uko yanditse igitekerezo cye bahita bagisamira hejuru, gusa kuri iki ngiki bamuhaye inkwenene bamubwira ko yibeshya cyane. Umwe yagize ati “Muri ibyo ntazi no kubaha amazina birambabaza babashyire kukarubanda tubicishe amabuye.” Undi agira ati “Uramenye utangiza ikinyarwanda ABASANGIRANGENDO ntabwo arabatinganyi rwose Toka kure wa kibwa weee”
Bakomeje bamubwira ko ubutinganyinnta mpamvu yo kubushakira andi mazina avugitse neza ngo babyumvikanishe, ko ari ubutinganyi ndetse ababukora bakitwa abapede, abandi bamubwira ko atitwa Eric Semuhungu ahubwo ari Erica nyiramukobwa byose byo kumwumvisha ko umugabo nka we atagakwiye gukora ibigenewe igitsinagore.
https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1611242374486986755