“Erotomania” uburwayi bwibasira abakobwa bakibwira ko bakunzwe

Erotomania, ni uburwayi bwo mu mutwe butera umuntu kwigirira icyizere gikabije, akibwira ko akunzwe n’abantu barimo n’ibyamamare n’iyo baba batarigeze bamubwira ko bamukunda cyangwa ngo banahure na we. Urubuga rwa Industrial Psychiatry Journal rugaragaza ko iyi ndwara yavumbuwe n’Abagereki b’abahanga muri Siyansi, Galen na Freud, ikorwaho ubushakashatsi bwimbitse na Alexander Morrison mu 1848.

Uyu yanzuye ko uyirwaye yibwira ibintu we akunda ariko bihabanye n’ukuri ku buryo biramutse bigenze uko abyifuza byamuha umunezero n’icyubahiro ashaka. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara yibasira ab’igitsinagore cyane cyane abakobwa, aho uyifite yibwira ko akunzwe n’abantu barimo ibyamamare nk’abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyepolitiki bakomeye cyangwa abandi bafite amazina azwi cyane.

Umuntu ufite iyi ndwara, hari n’ubwo yibeshya ko akunzwe n’abantu atigeze ahura na bo ariko we asanzwe ababona nko ku mafoto cyangwa mu mashusho, agatekereza ko bari mu rukundo na we kandi bo batanamuzi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ufite iyi ndwara aba yizera ibintu bidahari cyangwa bitari byo mu buzima busanzwe akabifata nk’ukuri. Ni ukuvuga ko uyirwaye aba afite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Medical News Today igaragaza ko ufite iyi ndwara ashobora kuyiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’agahinda gakabije kamuteye ibibazo mu mutwe, kugira uburwayi bundi bwo mu mutwe bwitwa Schizophrenia bwibasira abantu bafite ibikomere mu marangamutima cyangwa guta umurongo k’ubwonko bigatuma butangira gutakaza ubushobozi bwo gukora neza no kwibuka.

Ufite ubu burwayi ashobora guhabwa ubuvuzi abifashijwemo n’abanjyanama mu mitekerereze, nyuma yo kumutega amatwi byaba ngombwa bakamugira inama yo kwivuza agahabwa imiti runaka, hagendewe ku bundi burwayi bashobora gusanga afite. Urubuga National Library of Medecine rwo rugaragaza ko nubwo iyi ndwara itagaragara kenshi cyangwa ngo abantu bayivugeho cyane, abagera kuri 0,2% ku Isi yose bayirwaye. src: Igihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved