Miss Iradukunda Elsa ari muri gereza akurikiranweho kubangamira iperereza ku byaha Prince kid uhagarariye miss Rwanda akurikiranweho, bikaba byarabaye nyuma y’uko uyu Elsa atangiye kujya mu bakobwa bose batanze ubuhamya kuri Prince kid bavuga ko batamuhaye ruswa y’igitsina cyangwa se ngo Prince Kid abe afite icyo yabatse, ariko byose bikaba byarakozwe muburyo bw’inyandiko Elsa yabasinyishaga babyemera.

 

Kuri uyu wa mbere tariki 09 zukwa 5, 2022 nibwo noteri wakoranye na miss Iradukunda Elsa nawe yatawe muri yombi azira gukoresha ububasha adafite ndetse no guhimba ibimenyetso, byose akaba yari yarabisabwe na Elsa bivugwa ko yabikoze arimo kurengera ubuzima bwa Prince kid bakundana, cyane ko bavuga ko bari bagiye no kubana muri uku kwezi kwa karindwi, ikirenzeho miss Elsa akaba atwite inda ya Prince kid, gusa ibyo nin ibivugwa abantu nta bimenyetso bifatika babifitiye kuko na mama wa Elsa ubwe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yarabihakanye.

 

Abantu benshi rero hari ibibazo barimo kwibaza cyane cyane muri comments ziri gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, bibaza bati” ese niba miss Elsa yaremeye kwandika urwo rupapuro akaba abaye umunyacyaha kubwo kubangamira iperereza, ubwo abandi bakobwa ko bivugwa ko n’ubundi bari batanze ubuhamya bemera ko hari ibyabereye muri miss Rwanda, bo ko bemeye gusinya nabo ntibagomba gufungwa?”.

 

Ikintu abantu benshi barimo guhurizaho, bari kuvuga ko aba ba miss nubwo aba Atari bakuru cyane, ariko bafite ubwenge bwo kwihitiramo ku buryo Atari umuntu waza ngo umushuke, umubeshyebeshye kandi yujuje imyaka y’ubukure yararangije n’amashuri yisumbuye, bityo byanga byakunda umwanzuro wose yafata byaba ari igitekerezo yagize abitekerejeho neza, ku buryo utakumva uburyo umu miss yashuka mugenzi we, we agahanwa ariko uwashutswe ntahanwe.

 

Nk’uko byatangajwe birumvikana hategerejwe ko hari ayandi mabaruwa asohoka y’abandi ba miss banditse kugira ngo hamenyekane abandi basabiye prince kid bavuga ko yaba arengana, ubwo ninaho hafatwa umwanzuro niba nabo bafungwa cyangwa se koko miss Elsa yarabashute bo bakaba inzirakarengane. Hari amakuru ahari ko hari indi baruwa iza gusohoka uyu munsu y’umu miss wanditse asabira prince kid imbabazi, ubwo amakuru yose turajya tuyabagezaho, tunabasaba kujya mudusura buri uko mubonye akanya ku rubuga rwacu mukaza kwisomera inkuru zigezweho.

Rocky Kirabiranya ati ndi urongora narongora Iradukunda Elsa| yanashimye cyane Bamporiki Edouard| amagambo akomeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved