Kuri uyu wa 18 Kanama 2022 nibwo umukobwa witwa Mugabekazi Liliane yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranweho icyahacyo kuba yarakoreye ibiterasoni mu ruhame, gusa ariko byatunguye abantu benshi cyane kubera ko batari bazi ko yanafunzwe, ndetse kugeza n’ubu bakaba batari bazi ko ibyo yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Nyuma y’uko hamenyekanye ko imyambarire nk’iyo yari yambaye mu gitaramo cyabereye muri BK ARENA ari icyaha, abantu babaye nk’abirengagiza uyu mukobwa, ahubwo batangira gusubiza amaso inyuma, bibaza niba abandi bantu bose bagaragaye bambaye batikwije nabo bazafatwa bagafungwa, dore ko ku mbuga nkoranyambaga huzuye amafoto yabo kandi bakaba bazwi ndetse yewe n’abandi bakaba baragiye biyongera.
Ibyo bikimara kuba polisi yasohoye itangazo kuri twitter ivuga ko kwambara ubusa ndetse no gukora ibiteye isoni mu ruhame kimwe no guha umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure byose ari ibyaha kandi bihanwa n’amategeko.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter hagiye hatangwa ibitekerezo bitandukanye, abantu bibaza ikintu kigiye gukurikiraho ndetse banatanga n’ingero, aho bamwe bahereye ku mafoto yak era y’abakobwa babaye ba nyampinga mu Rwanda, bagaragaye bambaye imyenda igaragaza ibice byabo by’ibanga, ubwo bahataniraga kuvamo umwe uzavamo nyampinga ku rwego rwisumbuyeho.
Si abo bakobwa gusa kuko hari n’amafoto yacicikanye agaragaza bamwe mu basore b’ibigango bambaye udukabutura duto cyane tw’imbere, bahagaze mu ruhame nko mu mihanda n’ahandi, nabo bakibaza niba itegeko ribakurikirana, ndetse nubwo muri iki gitaramo Liliane ariwe wagaragaye, hari abandi bantu bagiye bagaragara mu bitaramo batambaye ngo bikwize, harimo na Kivumbi nawe abantu bari gutangamo urugero.
Bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa twanahereyeho dukora iyi nkuru, Sonia Umurungi yagize ati” mbese muri CHOGM ifoto y’umukobwa wambaye atikwije nta kibazo byari biteye ari no kwimurika imbere y’abashyitsi, ariko kubera ko Liliane we ari umunyarwandakazi cyo ni icyaha?”. Ibyo yabivuze agendeye ku mukobwa witabiriye CHOGM yambaye atikwije.
Uwitwa URIFAKE yagize ati” ubu noneho ndi kubyumva impamvu u Rwanda barushyira mu bihugu 10 bya mbere bifite abaturage batishimye’’.
Abantu benshi bakomeje bagaragaza ko nyamara badashimishijwe n’ibiri kuba cyane cyane kuri Liliane ndetse no kuba bahindura imyambarire, kuko hari n’abagiye mu itangazamakuru bavuga koi bi bintu bidakwiriye kandi abantu barabikunda, gusa ntago bari bazi ko hari itegeko ribihana.
Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame, itegeko rivuga ko agomba guhanisha igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko nanone kitari hejuru y’imyaka ibiri muri gereza.