Amajonjora ya miss Rwanda 2022 ubwo yabaga, Nshuti Divine Muheto yiyamamarije mu ntara y’iburengerazuba. Ubwo amajonjora muri iyo ntara yabaga, umwe mubagize akanama nkemurampaka wamamaye cyane anazwi kubera ko yatwaye ikamba rya nyampinga mu mwaka wa 2016 Mutesi Jolie, akibona Muheto yahise amubwira ko ari mwiza, ibyo byatumye abantu batangira kujujura bavuga ko koko nta kabuza uyu mukobwa ubwo umu judge w’icyamamare yamaze kumushima azatwara ikamba.
Ntago byaje gutinda koko Muheto Divine yaje kwemererwa gukomeza mubavuye mu majonjora ya mbere, ndetse akomeza gutinda buri hose kugeza n’ubwo abakobwa bazahatanira kuri final bageze muri boot camp mu mwiherero bamaramo iminsi, nyuma na nyuma ku Intare Arena abantu bagiye kumva bumva bavuga ko Muheto Divine ariwe utwaye ikamba rya Nyampinga wa 2022.
Icyo gihe abantu benshi ni ibintu byaguye mu matwi yabo bitari neza, kuko abenshi bakomeje kuvuga ko nta kabuza Mutesi Jolie yari yarabigizemo uruhare cyane cyane ko yamushimagije ku munsi wa mbere akimubona, bityo akaba yarakomeje kumusigasira kugeza ubwo atwaye ikamba.
Nyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda insoiration backup unategura iri rushanwa rya miss Rwanda, abantu nibwo noneho batangiye kubona mu maso yabo ko byanga byakunda hari harimo akantu, ngo kuko uburyo amajwi ya Divine Muheto yafashe Prince kid umuyobozi we, n’uburyo yakomeje gutumbagira mu bicu kuva ku munsi w’amajonjora ya mbere mu ntara, byanga byakunda bishobora kugira aho bihurira no kuba bari kuvuga ko Muheto yaje muri miss Rwanda ari maneko wo gushyira hasi prince Kid.
Mu kiganiro miss Muheto yagiranye na Clement ufite umuyoboro wa YouTube DC TV RWANDA, Nshuti Divine Muheto yabitanzeho ubusobanura bukura abantu mu rujijo, aho yamubajije ibibazo byose abantu bari kwibazaho muri iyi minsi. Ikintu cya mbere yamubajije ni “ese ubyumva ute kuba mu majonjora umu judge yarakubwiye ko uri mwiza?”. Aha muheto yasubije avuga ko biriya yabifashe nk’ibisanzwe uretse ko byamwongereye icyizere.
Nyuma y’uko uyu ISHIMWE Dieudonne afunzwe, abantu batangiye kuvuga ko nta kabuza uyu mukobwa yazamutse akaza muri miss Rwanda azanwe no kuneka Prince kid, noneho prince kid bikamubera ibibazo agahita amukunda, noneho agatuma Jolie nk’uko yari asanzwe abigenza kumutuma ku bakobwa kugira ngo abake ruswa y’igitsina, noneho Muheto akaba aribwo yaganiriye nawe amufata ariya majwi abantu bakeka ko ariyo yamushyize hanze agafungwa.
Umunyamakuru abaza Muheto impamvu yitabiriye Miss Rwanda, icyakora Muheto we yavuze ko yabijemo kubera ko ari ibintu yakuze akunda cyane, ndetse abyiyumvamo kuburyo yanahoze yiha intego y’uko azaba miss Rwanda, bityo ibyo bikaba nta hantu bihuriye no kuba yaraje kuneka kugira ngo abashe kugaragaza amabi y’umuyobozi we.
Kugeza n’uyu munsi prince kid aracyafitwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB ndetse ntibaranatangaza ibikurikiraho nyuma yo gufatwa kwe, tukazajya tubakurikiranira uko bizagenda umunsi ku munsi kuri iyi ruswa y’igitsina ivugwa muri miss Rwanda. Reba video Muheto aganira na DC TV