Ku nshuro ya kane Perezida Paul Kagame azaba ahagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 akazabera rimwe n’ay’abadepite. Nyuma y’icyemezo yafashe ashingiye ku cyifuzo cy’abanyamuryango ba FPR ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Akanyamuneza kabaye kose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, igihe Perezida Kagame yaganiraga n’umukuru wa Jeune Afrique muri Nzeri 2023, ubwo yamubwiraga ko nyuma yo kongera gutorerwa umwanya wa Chairman wa FPR, bigaragara ko nta kabuza ari we mu kandida w’uyu muryango.
Perezida Paul Kagame yasubije ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze rwose, nishimiye icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandia mu matora y’umwaka utaha.”
Umunyamuryango wa FPR akaba n’inararibonye muri politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremara, ni umwe mu bari mu nama nkuru y’uyu muryango yo ku wa 2 Mata 2023, yatorewe abayobozi bakuru, guhera kuri Chairman.
Mu kiganiro The Choice Live gitambuka ku Isibo Tv, yabajijwe niba hari undi mukandida washoboraga gusimbura P. Kagame iyo atemera guhagararira FRP Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu. Ati “Barahari ariko byabaga ngombwa ko tumwinginga, kuko buriya mu buzima hari abayobozi babi, hakaba abayobozi beza, hakaba abayobozi beza cyane, ariko hakaba indashyikirwa.”
Yakomeje agira ati “Indashyikirwa rero ntiziboneka buri gihe, niyo mpamvu iyo ugize Imana ukayibona, uyikoresha igihe kirekire. Kandi ntabwo ziboneka buri gihe, wenda aba ari imwe mu myaka 100. Buriya Umuyobozi wacu ni indashyikirwa, ari hejuru cyane. Nk’uwo rero n’umubona uzamukoreshe igihe kirekire, kuko kubona nk’uko biragorana, ariko abayobozi beza bo barahari rwose.”
Perezida Paul Kagame ni Umukuru w’Igihugu kuva mu 2000 ubwo yari atorewe kuba Perezida w’inzibacyuho nyuma y’uko Pasteur Bizimungu yeguye. Amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka wa 2003, maze atorerwa kuyobora u Rwanda.