banner

Ese guhagarika imirwano muri RDC bizakunda?

Uyu muyobozi yasobanuye ko hakwiye guhagarikwa ibikorwa by’ubugome bikorerwa abasivili ndetse no gufata ibindi bice.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye, Lourenço yagaragaje ko ibi bizatuma ibiganiro bizahuza abahagarariye Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva tariki ya 18 Werurwe 2025, bibera mu mwuka mwiza.

Itangazo riragira riti “Nyakubahwa João Manuel Gonçalves João Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’Umuhuza mu biganiro by’amahoro, asabye impande zishyamiranye guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC guhera Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Lourenço yafashe icyemezo cyo guhuza abahagarariye Leta ya RDC na M23 nyuma yo guhura na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 11 Werurwe 2025.

Igisigaye kirimo kwibazwa n’abatari bake, si ugusaba ko imirwano ihagarikwa ahubwo ni ukureba ko biza kubahirizwa bitewe n’uburyo ku ruhande rwa Leta ya RDC bamaze iminsi batangaje ko ingabo ziri ku rugamba zahawe ibishoboka byose kugira ngo zigarurire ibice bambuwe n’umutwe wa M23, nawo umaze ukomeje kugenda wigarurira byiyongera kubyo yari isanganywe muri Kivu y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo.

Corneille Nangaa(Iburyo), umuhuza bikorwa wa AFC/M23

Ku wa Gatatu byari ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Jean-Jacques Purusi Sadiki yakirwa i Kinshasa mu biro bya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi.

Ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko Guverineri Purusi yabwiye Perezida Tshisekedi uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu ntara ategeka.

Mu byumweru bibiri bishize ubwo yakirwaga i Kinshasa, Guverineri Purusi yatangaje ko akorera mu mujyi wa Uvira, aho yahungiye avuye i Bukavu, kandi ko Perezida Tshisekedi yamutegetse gukomeza gutegekera muri uyu mujyi.

Nyuma yo kubonana n’umukuru w’Igihugu ku wa Gatatu, Guverineri Purusi yavuze ko Perezida Tshisekedi ashyize umuhate mu kugira ngo iyo ntara isubirane ubusugire bwayo kandi ko ingabo ubu zifite uburyo zikeneye, nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida.

Bigira biti: “Uburyo bukenewe n’ingabo zacu zirimo kurwana bwaratanzwe.”

Hagati aho mu ntangiriro z’uku kwezi AFC/M23 yashyizeho Emmanuel Rwihimba Birato nka Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo n’abamwungirije babiri.

Umutwe wa M23 ugenzura ibice bitandukanye muri teritwari za Kalehe, Kabare, Walungu, Uvira na Mwenga.

Lawrence Kanyuka

Lawrence Kanyuka

Mu gihe uruhande rwa leta na rwo rugenzura ibindi bice muri teritwari za Uvira – n’umujyi wa Uvira, Mwenga, Fizi, na Shabunda.

Inkuru Wasoma:  Trump yikomye abavuze ko intumwa ye yacunagujwe mbere yo guhura na Putin

Guverineri Purusi yagiye i Kinshasa mu gihe mu cyumweru gishize havuzwe imirwano ikomeye muri teritwari za Walungu na Mwenga.

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko nyuma y’imirwano ikomeye ku wa mbere no ku wa kabiri, M23 yigaruriye ibice birimo Kaziba muri Walungu, n’imidugudu itandukanye mu misozi ya Itombwe na Rurambo muri teritwari ya Mwenga.

Ibi kandi bije bikurikira amagambo Umuyobozi w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, AFC/M23 Corneille Nangaa aheruka gutangariza mu nama yagiranye n’abaturage mu Mujyi wa Bukavu tariki 27 Gashyantare 2025, aho yavuze ko mu minsi micye bazafata umujyi wa Uvira cyangwa uwa Kamituga uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri teritwari ya Mwenga.

AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

Kanyuka yagaragaje ariko ko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.

Yagize ati “AFC/M23 ibona ko ari ingenzi ko itsinda ry’abahuza rya Angola rishaka ibisubizo byeruye kuri izi ngingo: ko Bwana Tshisekedi agaragariza mu ruhame kandi yeruye ubushake bwo kuganira n’umuryango wacu.”

AFC/M23 yasabye Angola gushyiraho itsinda ry’abahuza rivugana n’impande zirebwa n’ibi biganiro, isobanura ko uretse amatangazo yabonye ku rubuga rwa Perezida Lourenço, nta menyesha yahawe rinyuze mu nzira ziteganywa.

Tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.

Tshisekedi(i Bumoso)na mugenzi we wa Angola, Jao Lourenco

Iri huriro ryasabye Angola ibisobanuro ku buryo imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC izubahirizwa, rigaragaza ko ryiteguye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro nk’inzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy’iyi ntambara.

Nubwo tariki 8 Gashyantare abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, bakanzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, ntabwo byigeze byubahirizwa ku mpande zombi kubera ko imirwano yakomeje mu bice bimwe na bimwe, ari naho bamwe bahera bibaza niba ubusabe bwa Perezida wa Angola João Lourenço kuri iyi nshuro buza kubahirizwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!