Nk’uko ikiremwamuntu kimaze igihe kinini cyane gitinya umwijima, ni nako kidasiba kuvuga no kongorera bihoraho inkuru z’abapfuye. Iyo umuntu apfuye, ntabwo asiga ibyo bamwibukiraho gusa. Ahubwo kuba yarabaye kuri iyi si, kuba yarabanye n’abasigaye, ndetse no kuba yarabayeho ubwabyo abisiga hano ku isi. Amajwi ye yongorera asigara hano ku isi, ndetse n’ibicucucucu bye mu mwijima.
Abantu bamwe bizera ko iyo dupfuye, roho zacu zikomeza inzira zikagenda, abandi bavuga ko, atari twese tugenda. Ese bigenda bite iyo umuntu apfuye? Koko agenderako bya burundu? Cyangwa hari za roho zimwe zanga kugenda zikaguma hano ku isi? Imizimu iyo ivugwa n’abayibonye, bavuga ko igaragara nk’ibicucucucu, ibiyega birabagirana mu buryo budasobanutse cyangwa se imbaraga zitagaragara ariko zituma uziyumvisemo ahita amenya ko uko byagenda kose uwo ari umuzimu.
Bivugwa ko imizimu imwe iba yarahagamye aho umuntu yapfiriye idashobora kuhava, indi iba iri kuzerera ku isi mu mpande zitandukanye ishaka amahoro, cyangwa se ishaka kwihorera. Bivugwa ko impamvu ishobora gutuma umuzimu ugaruka hano ku isi, ubwo turi kuvuga umuntu wapfuye roho ye ikagaruka hano ku isi, ni ukuba yarapfuye urupfu rutunguranye, kuba yarabitse inzika zidashira, ndetse no guhohoterwa mu buzima bw’ahahise, byizerwa ko bikururana na roho z’abasigaye hano ku isi.
MENYA UKURI KOSE KWEREKEYE IMIZIMU MURI IKI KIGANIRO USOBANUKIRWE IBYO WIBAZAGA BYOSE