Kugeza ubu champiyona yo mu Rwanda igeze ku munsi wa 22, uko bigaragara amakipe yonyine afite amahirwe yo gukomeza guhatanira iki gikombe n’ikipe ya APR fc HAMWE ni ikipe ya KIYOVU SPORT ; aho kugeza uyu munsi aya makipe ari kurushanwa amanota 2 gusa ; ikipe ya Kiyovu sport ifite amanota 55 naho ikipe ya APR FC kumwanya wa kabiri n’amanota 53 .
Ikinyuranyo cya amanota 2 nicyo gitandukanya ayamakipe yombi ;kigafasha ikipe ya KIYOVU SPORT kuba ku mwanya wa mbere . wakibaza uti ese koko uyu mwanya ikipe ya KIYOVU yabasha ku wurinda ikawugumaho ; kugeza igihe izatwara iyi shampiyona , uko bigagaragara nuko iyi kipe ikomeje kwitwara ndetse n’imbaraga yagaragaje birashoboka cyane ko yatwara igikmbe cya shampiyona. Cyane ko izi ikipe zombie zifitanye umukino mu mikino zisigaje ariwo ushobora kuzerekana ikipe izatwara iki gikombe.
Ikipe ya KIYOVU SPORT ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya champiyona kurusha APR FC , iyo ukoze igereranya rya abakinyi ndetse n’uko bari kwitwara muri iyi minsi ubona ko IKIPE ya KIYOVU sport ifite abakinnyi beza cyane bazi icyo gukora ugereranyije n’aba APR FC kabonen’ubwo bo bamenyeranye cyane kandi no gutwara igikombe cya championa babimenyereye.