Mu minsi yashize nibwo hatangajwe amakuru y’umusore Derrick ufite ubwenegihugu cy’ubwongereza ariko akaba akomoka mu Rwanda avuga ko arwaye Cancer abaganga bakaba baremeje ko atazarenza iminsi 90 akiri muzima, kubera ko ngo bari barasuzumye bagasanga yaramuzengereje. Nyuma y’icyo gihe abanyarwanda batangiye gushyira hanze aho baherereye hose ku isi batangira gutera uyu musore wamenyekanye ku izina rya Dj Dizzo bakusanya amafranga yo kumufasha mu minsi asigaje ndetse harimo no gutaha agaruka mu Rwanda kuko cyari icyifuzo cye cyo kuba ubuzima bwe yaburangiriza mu Rwanda.
Uko iminsi yakomeje kwicuma niko amafranga yakusanijwe, ndetse bigera naho uyu Derick aza mu Rwanda, ariko hadaciye iminsi myinshi cyane hatangira kumenyekana amakuru ko mu mwaka wa 2017 Derick aho yabaga mu bwongereza yafashe abakobwa ku ngufu agakatirwa igifungo kingana n’imyak 9 muri gereza, ariko kubera uburwayi akaza gufungurwa.
Ibyo byazanye umutima utandukanye mu banyarwanda cyane cyane abamufashije muri iki gikorwa cyitwa icyo kumufasha, bavuga bamwe ko batari bazi ko ngo yakoze ayo mahano, abandi bakavuga ko ngo basubizwa amafranga yabo, kubera ko batari bazi ko uwo barimo gufasha yaba yarakoze ibyo bikorwa, mbese muri rusange abantu batangiye kubyumva bitandukanye.
Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2022 nibwo umunyamakuru Philpeter abinyujije kuri channel ye ya Youtube the choice live yaganiriye na Clement usanzwe afite channel yitwa DC TV Rwanda, ariko bakora ikiganiro bise icy’ubusesenguzi cyaje cyemeza ko ngo uyu musore Dj Dizzo yirukanwe mu bwongereza, yewe muri icyo kiganiro banashyiramo amagambo abantu benshi bise gusesereza no gukina ku mubyimba uyu musore Derick bamufatanya n’uburwayi bwe.
Mu kiganiro bakoze, uyu Clement yaje avuga ko ngo ubwo Derick mu mwaka wa 2015 yafataga abakobwa babiri ku ngufu, urukiko rwashatse ibimenyetso ndetse biranamuhama aribwo bamukatiye imyaka 9 n’amezi 9, gusa kubera uburwayi nibwo yaje kurekurwa maze bafata umwanzuro w’uko ngo mu gihe gitoya cyane uyu Derick aba avuye ku butaka bw’iki gihugu cy’ubwongereza.
Clement yakomeje avuga ko bimaze kugenda gutyo ngo aribwo uyu musore Dizzo yatangiye kwiyegereza abanyarwanda abereka uruhande rw’uburwayi bwe mu buryo bwo kubasaba ubufasha mu minsi 90 ye yo kubabo ndetse amafranga akaba yaranakusanyije bikaza kurangira uyu Derick avuye mu bwongereza, ibintu Clement yise nko kuba uyu musore yarateye impuhwe abanyarwanda maze bakamufasha akabahisha ibyaha yakoreye muri kiriya gihugu.
Clement yakomeje avuga ko afite amakuru yizewe neza ko ngo uyu Derick atemerewe kongera gukandagira ku butaka bw’igihugu cy’ubwongereza kubera ko ngo yahavuye yirukanwe. Muri iki kiganiro kandi si uyu Clement gusa wagiye avuga amagambo abantu batise meza cyane cyane mu bitekerezo batanze kuri iki kiganiro, kuko ngo kuva uyu musore Derick yahabwa iki gihe asigaje cyo kubaho, n’ubundi iminsi 90 yo yararenze kandi aracyariho, ari naho abantu bagiye banenga uyu munyamakuru philpeter cyane uburyo yavugaga ameze nk’usonga Derick ati” ubundi se ko atarapfa, n’ibindi”.
Iki kiganiro cya philpeter ndetse na Clement ni ikiganiro cyababaje abantu benshi cyane, ndetse baranengwa nk’abantu b’abanyamakuru bavuga ko batagakwiye gukora ikiganiro nk’iki, cyane ko ntaho bitandukaniye no kuba babiba urwango mu bantu. Uwitwa Jean Paul Nkundineza ku kiganiro yakoranye na Jallas, yavuze koi bi bintu birimo n’ubugome, ikindi kandi kuvuga ko Derrick yirukanwe mu bwongereza bikaba nta shingiro bifite, kuko iyaba uwo kwirukanwa yari kuza nk’imfungwa.
Yakomeje avuga ko kandi uru rwango aba banyamakuru babiri babibye ntaho rutandukaniye n’urwango rwagejeje abantu muri Genocide, kubera ko ibyo bavugaga nk’ubusesenguzi babwira abantu bafashije Derrick ko Derick yababeshye, ntaho bitandukaniye no kubabwira kuba batera Derrick bakamwaka ubufasha bwose bamuhaye, ndetse bakaba banashinyagura cyane, kuko kuba abaganga baravuze ko uyu musore azamara iminsi 90 ntago ariko bigenda cyane ko hari n’ababwirwa ko bazamara iminsi bakamara imyaka.