Ese koko hari abo Perezida Ndayishimiye ashaka bahungiye mu Rwanda?

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste aherutse kubwira itangazamakuru ko hari abantu igihugu cye guihaka bahungiye mu Rwanda nyuma yo gushaka kugerageza guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Nyamara u Rwanda rwakunze kuvuga ko iki cyifuzo rutazacyubahiriza bitewe n’uko impunzi zigira amategeko mpuzamahanga azirengera, yasinyiwe mu Busuwisi muri Nyakanga 1951. Leta y’u Burundi yatangaje ko iri gushakisha Abarundi 33 ishinja ko bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Ibi biri mu nyandiko y’Urukiko rw’Ikirenga yok u wa 02 Gashyantare 2016, igaragaza ko abashakishwa bari mu byiciro bitanu barimo abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Icyakora hari amakuru avuga ko abahunze bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Bubiligi, RD Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye, Tito Rutaremara yameje aya makuru ahamya ko mu guhunga hari abahungiye mu Rwanda. Ati “Bamwe ni bo baje, abandi bahungiye mu bindi bihugu.” Yakomeje avuga ko kandi mu bahungiye mu Rwanda nta basirikare barimo kuko bamwe mu basirikare bari mu mitwe nka RED-Tabara ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Inkuru Wasoma:  Hatangijwe ingendo nshya imodoka zizajya zinyuramo hagati y’u Rwanda na RDC

Urutonde rw’abashakishwa na Leta y’u Burundi ruriho abasirikare umunani: Maj. Gen Godefroid Niyombare uyobora umutwe witwaje intwaro wa FOREBU, Maj. Gen. Pontien Gaciyubwenge, Maj. Gen. Jérémie Ntiranyibagira, Brig Gen. Gilbert Habarugira, Brig. Gen Moïse Nzeyimana, Col. Edouard Nshimirimana, Lt Col. Arcade Niyitegeka na Emmanuel Maj. Ndayikeza.

Uru rutonde kandi rurimo abahoze ari ba Komiseri bakuru muri Polisi nka: Gen. Léonard Ngendakumana, Gen. Guillaume Nabindika na Gen. Edouard Nibigira. Bakundukize Liboire wahoze ari Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na we wari mu bashakishwa, yapfiriye mu buhungiro muri Nyakanga 2017.

Harimo n’Abanyapolitiki nka Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi, Jean Minani wabaye Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU, Jérémie Minani, Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Nkurunziza, Moïse Bucumi wabaye Minisitiri w’ingufu, Onesme Nduwimana na Alexis Sinduhije.

Muri urwo rutonde harimo abanyamakuru barindwi ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bane. Nubwo aba bose batari bafatwa Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwabakatiye igifungo cya burundu ndetse imitungo yabo yose iragurishwa kugira ngo hishyurwe ihazabu ya miliyari 1.5 mu mafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Burundi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved