Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga tutabasha gusuzuma aravuga ko haba hari hateguwe umugambi wo kwica cyangwa gushimuta intumwa za M23 zari kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola.
Kivu Today ibinyujije kuri X, yatangaje ko yakiriye amakuru yizewe agaragaza umugambi w’ubwicanyi wateguwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) wo kwica intumwa z’umutwe wa AFC / M23. Aba bari bategerejwe uyu munsi i Luanda, muri Angola, mu biganiro byaje gusubikwa.
“Amakuru atugeraho avuga ko Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi yari yakusanyije bisi zuzuye insoresore zari zakodeshejwe kugira ngo binjire mu cyumba cy’inama, batere akajagari ndetse bice cyangwa bashimute abahagarariye AFC / M23”.
Bikomeza bivugwa ko icyakora, umugambi wapfubye kubera ko uyu mutwe wanze kwitabira ibiganiro.
Ngo nubwo AFC / M23 yavuze ku mugaragaro ko ibihano by’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ari byo byatumye bisubiraho, ngo amakuru y’ubutasi avuga ko bashoboraga gutabwa muri yombi cyangwa kwicwa, na yo yagize uruhare mu cyemezo cyabo cyo kuva mu biganiro.