Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo mu gukina filime z’urwenya, mu cyumweru gishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru ko uyu munyarwenya y’aba afungiwe mu gihugu cy’u Burundi. Ndetse hakaba hari amakuru avuga ko uyu musore yagiye muri iki gihugu ari kumwe na bagenzi be, bakajya kwifotoreza ku kibuga cy’indege nta burenganzira.
Hari andi makuru avuga ko Nyaxo n’itsinda barikumwe babwiwe kuva mu nzira y’aho Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi agiye kunyura ariko ngo ntibakurikiza ayo mabwiriza bahawe. Bivugwa ko banyuze inzira y’ubutaka bavuye mu Rwanda bagiye mu Burundi, kuhafatira amashusho ya filime zabo.
Aya makuru kandi n’ubwo ari kuvugwa gutya ni amakuru agikurikiranwa mu ruganda rw’imyidagaduro ngo hamenyekane niba ari ukuri, kuko kugeza na nubu nta rwego runaka rwo muri icyo gihugu rurabyemeza cyangwa ngo rutangaze aya makuru.