Ese koko u Burundi bukomeje kurunda ingabo n’ibikoresho ku mupaka n’u Rwanda?

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi nk’uko bitangazwa n’abaturage baturiye Komini Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke, avuga ko hari abagabo benshi bambaye impuzangano[uniform] za gisirikare n’igipolisi bakomeje koherezwa mu ishyamba rya Kibira riherereye iruhande rw’izi Komini hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Bamwe mu baturage batuye hafi aho bavuze ko bafite impungenge ariko komanda ushinzwe ibikorwa muri ako gace arabahumuriza. Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru SOS Media Burundi cyatangaje ko kuva ku wa Mbere ushize abagabo bambaye imyenda ya gisirikare n’abapolisi batangiye koherezwa muri aka gace, kari hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Abatuye muri aka gace bavuga ko “aba bantu bitwaje imbunda nyinshi binjiye i Kibira bahereye ku gasozi ka Ruhembe muri zone ya Bumba no ku dusozi twa Rutorero na Gafumbegeti two muri zone Butahana muri komini za Bukinanyana na Mabayi.” Impamvu y’ibi ntivugwaho rumwe icyakora hari bamwe bavuga ko hashobora kuba hari gutegurwa igitero kikitirirwa u Rwanda nk’uko umutwe wa RED-Tabara wabikoze, u Burundi bukavuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare.

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe amanitse mu mugozi

Ibi ni ibintu bitari kwishimirwa n’abaturage cyane kuko kuko bavuga ko abantu bitwaje imbunda bava muri iri ishyamba bamenyerewe kwiba mu ngo z’abantu. Bigatuma basaba igisrikare intego yo kohereza ingabo muri aka gace zitwaje intwaro, ndetse hari abadatinya kuvuga ko bagiye guhunga kugira ngo birinde icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka ku buzima bwabo n’imitungo y’abo.

Ubuyobozi bwa Komini Mabayi na Bukinanyana kimwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kibira bahumurije abaturage, bakavuga ko habayeho urujijo ku baturage bamwe ngo bakitiranya abarinda umupaka ndetse n’abagizi ba nabi. Icyakora umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kibira yavuze ko ubu umupaka wabo urinzwe neza ku buryo ntacyapfa kuwuvogera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved