Miss NIMWIZA Meghan ni umukobwa wegukanye ikamba rya nyampinga mu mwaka wa 2019, aho nyuma yo kwegukana iri Kamba yanakomeje kuguma muri Rwanda inspiration backup nk’akazi ke ka buri munsi akaba mu kanama nkemurampaka bamwe bita aba Judge mu irushanwa rya miss Rwanda.

 

Mu minsi yashize rero nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu mukobwa miss Nimwiza Meghan yeguye mu irushanwa rya nyampinga nk’umu Judge, aho ku rubuga rwa Instagram rwa Miss Rwanda banditse itangazo bavuga bati” turamenyesha imbaga yose ko miss Nimwiza Meghan yavuye mu mushinga wacu wa miss Rwanda. Dushimishijwe cyane n’imirimo ikomeye cyane yadukoreye igihe yakoranaga na twe kandi tumwifurije imigisha n’amahirwe mubyo agiye gukora ahazaza he”.

 

Nyuma y’iri tangazo ntago higeze hamenyekana impamvu nyamukuru uyu mukobwa Meghan yaba avuye mu irushanwa rya miss Rwanda, aho byabaye bituje noneho nyuma akaba aribwo humvikanye amakuru ko umuyobozi wa Rwanda inspiration backup itegura irushanwa rya miss Rwanda ariwe Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince kid yafashwe na RIB akekwaho kuba yaka abakobwa ruswa y’igitsina kugira ngo bajye muri iri rushanwa.

 

Nyuma y’uko prince Kid afashwe rero nibwo amakuru menshi nayatari azwi yatangiye gucicikana n’abari barabuze uko bavuga bakavuga, hakaba hari haherutse gusohoka amajwi y’umukobwa wavugaga uburyo uyu prince kid burya akundana na Miss Elsa ariko akanaryamana naba miss Meghan ndetse na Liliane.

 

Nyuma y’ibi byose rero abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga kuri miss Nimwiza Meghan, bavuga ko nyuma yo kwegura muri Rwanda inspiration backup itegura irushanwa rya miss Rwanda ntavuge impamvu yarivuyemo, bigakurikirana n’uko umuyobozi waryo ahita afungwa, nta hantu byaba bihuriye no kuba uyu Nimwiza Meghan yaba yari yaramenye koi bi bigeye kuba maze akavamo kugira ngo bitazamugeraho mbese ingaruka zabyo ntizizamugereho cyane ko yari asanzwe afite umubano wihariye na Prince kid.

 

Ibyo ni ibitekerezo byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga haba kuri Youtube ndetse na Intagram nanubu ibi ukaba utapfa kubihamya neza ko aribyo koko uretse gutegereza ko miss Nimwiza Meghan azabyivugira cyangwa se urukiko rwahamya Prince kid icyaha ukuri kukazamenyekana. Iyi nkuru rero tuzajya tuyikurikira buri munsi tubagezaho uko biri kugenda, nkubwira ko buri mwanya wajya usura uru rubuga rwacu uza kureba amakuru agezweho.

Reba video y’iki gisigo cyiza cyane cyitwa “ese musige ngusange” ukanze hano

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved