Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ari mu mujyi wa Goma kuva muri Gicurasi 2025, aho yatangiriye bundi bushya urugendo rwa politiki nyuma y’imyaka itandatu acecetse.

 

Mbere y’uko Kabila ajya muri uyu mujyi ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23, tariki ya 23 Gicurasi 2025 yagejeje ijambo ku Banye-Congo, abagaragariza ko agiye gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo bibangamiye igihugu cyabo birimo umutekano muke.

 

Leta ya RDC yo igaragaza ko Kabila ari mu bayobozi ba AFC/M23, ndetse yatangiye kumukurikiranaho icyaha cyo kugambaganira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyo Kabila n’abo hafi ye babitera utwatsi.

 

Mu rugendo rushya rwa politiki, Kabila ashyigikiwe n’abantu benshi, biganjemo abo bakoranye kuva mu gihe yari akiri ku butegetsi, abo mu ishyaka PPRD ndetse na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibihamya.

 

Mu bari inyuma ya Kabila harimo Barnabé Kikaya Bin Karubi wakoranye bya hafi na Laurent-Désiré Kabila. Uyu munyapolitiki yanabaye umwe mu bajyanama b’abizerwa ba Joseph Kabila.

 

Karubi yabaye Minisitiri w’Itumanaho ku butegetsi bwa Kabila, aba umunyamabanga we wihariye ndetse n’umujyanama mu bijyanye na dipolomasi. Yahungiye muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga 2021 ubwo yashinjwaga uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amakarita ya banki.

 

Uyu munyapolitiki yafashije Kabila kunoza umubano n’ubutegetsi bwo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’amajyepfo, kuko ahafite “abantu be benshi”. Yanagize uruhare runini mu gutegura ibiganiro Kabila yagiranye n’ibinyamakuru kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

 

Iki kinyamakuru cyemeza ko Karubi ari umwe mu banyapolitiki bajyanye na Kabila i Goma, ndetse ngo n’ubu baracyari kumwe.

Patient Sayiba wabaye Umuyobozi Mukuru w’ikigo OGEFREM gishinzwe serivisi zose z’ubwikorezi, na we ari kumwe na Kabila mu mujyi wa Goma kuva muri Gicurasi ndetse ni umwe mu bateguye urugendo rushya rwa Kabila muri politiki.

 

Nyuma yo gufungwa akekwaho gukoresha nabi imari no guhagarikwa ku buyobozi bw’iki kigo, Leta ya RDC mu 2024 yamushinje gukorana na AFC/M23, gusa yabihakanye kenshi.

 

Moïse Ekanga wayoboye ikigo BCSPC cyari gishinzwe gukurikirana ubufatanye bwa RDC n’u Bushinwa, akaba umunyamuryango w’ishyaka PPRD, yabaye hafi ya Kabila kuva mu Ukuboza 2023 ubwo yahungiraga muri Afurika y’Epfo.

 

Kuva icyo gihe, Ekanga yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bya Kabila, birimo ibijyanye n’imari, anoherezwa mu butumwa bw’ibanga bwari bugamije gushakira Kabila abamushyigikira.

 

Muri Werurwe 2025, Ekanga yagiye i Washington kuganira n’abayobozi baho nyuma y’aho Amerika itangiye guhuza Leta ya RDC n’iy’u Rwanda zidacana uwaka kuva mu ntangiriro za 2022.

 

Raymond Tshibanda uyobora ishami ry’ihuriro FCC rishinzwe gukemura ibibazo, ubu akaba ari mu buhungiro, ni umwe mu bashyigikiye urugendo rushya rwa Kabila, nk’umuntu bakoranye igihe kirekire.

 

Tshibanda yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC n’intumwa yihariye ya Kabila muri Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2019, ahuza Kabila na Perezida Félix Tshisekedi mu biganiro bya mbere bagiranye.

 

Uyu mudipolomate kandi ni we washyize umukono ku masezerano Leta ya RDC yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila.

 

Dr. Néhémie Mwilanya wabaye umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku butegetsi bwa Kabila, na we ni umwe mu bajyanye na we i Goma.

Mwilanya ni we wateguye ijambo Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23 Gicurasi, ndetse ni na we uhuza Kabila na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

 

Mu gihe Tshisekedi na Kabila bari baremeranyije gusaranganya imyanya muri Leta, Mwilanya ni we wayoboye abahagarariye ihuriro FCC baganiraga n’abo muri CACH.

 

Mu Ukuboza 2023 ubwo Kabila yajyaga mu buhungiro, yagiye kuba muri Afurika y’Epfo, gusa yaje kwimukira muri Namibia na Zimbabwe, bitewe n’umubano wa Tshisekedi na Cyril Ramaphosa warushagaho kuba mwiza.

 

Perezida wa Zambia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, amaze imyaka nyinshi abanye neza na Kabila. Ni umubano ukomoka ku bushuti Kabila yagiranye n’umugabo wa Netumbo, Brig Gen Epaphras Denga Ndaitwah, wafashije Laurent-Désiré Kabila mu ntambara ya kabiri ya Congo.

 

Kabila yagaragaye mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gushyingura Hage Geingob mu 2024 na Sam Nujoma mu 2025, bombi babanye ba Perezida ba Namibia.

 

Mu bakuru b’ibihugu bashyigikiye Kabila harimo kandi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, wamuhaye ubuhungiro ubwo yavaga muri Afurika y’Epfo.

 

Umubano wa Kabila na Zimbabwe na wo wabaye mwiza kuva ubwo iki gihugu cyafashaga Laurent-Désiré Kabila mu ntambara ya kabiri ya Congo. Ubushuti bwa Kabila na Mnangagwa, by’umwihariko, washimangiwe n’ikiganiro bagiranye ubwo bahuraga muri Werurwe 2021.

 

Zimbabwe kandi icumbikiye inshuti magara ya Kabila, Gen. John Numbi kuva mu 2021. Leta ya RDC yasabye Mnangagwa ko yakohereza i Kinshasa uyu musirikare kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, ariko yarabyanze.

 

Gen. Numbi ni umwe mu bo bivugwa ko babanje kuganira na Kabila mbere y’uko ajya i Goma; ibica amarenga ko bari kumwe muri uru rugendo rugamije impinduka muri RDC.

 

Leta ya RDC icungira hafi abayobozi ba PPRD barimo Visi Perezida wayo, Aubin Minaku n’Umunyamabanga Uhoraho, Emmanuel Ramazani Shadary, kuko ikeka ko na bo bashyigikiye imigambi ya Kabila nk’umuyobozi wabo.

 

Ubwo byavugwaga ko Kabila ateganya gusura umujyi wa Goma, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yatangiye gusaba Ubushinjacyaha gusaba urukiko gusesa PPRD.

Joseph Kabila ari i Goma kuva mu kwezi gushize

Kikaya Bin Kirubi ni umwe mu bajyanye na Kabila i Goma

Patien Sayiba ni umwe mu bashyigikiye urugendo rushya rwa Kabila muri politiki

Ekanga yoherejwe na Kabila i Washington muri Werurwe 2025, ubwo Amerika yatangiraga guhuza u Rwanda na RDC

Tshibanda ni umudipolomate umaze imyaka myinshi hafi ya Kabila

Mwilanya ni we wateguye ijambo Kabila aherutse kugeza ku Banye-Congo

Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah ni inshuti y’igihe kirekire ya Kabila

Mnangagwa yemeye gucumbikira Kabila wahungiye muri Zimbabwe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.