Ese ni ukubera iki abantu bumva ko byoroshye kuba umugabo yatunga abagore benshi ariko umugore akaba atagira abagabo benshi?

Uretse kuba umuntu yabitekereza cyangwa se ngo abishyire mu bikorwa, biri no muri kamere ya muntu kumva ko umugabo washatse abagore benshi nta kibazo kirimo, wenda kikaba ikibazo ku bijyanye n’imyemerere y’idini cyangwa se aho asengera, mu gihe umugore we utekereje gushakana n’abagabo benshi haba ku idini cyangwa se ku muco aba aciye inka amabere akitwa andi mazina.    Perezida w’igihugu yatangaje ko nta bashomeri bari mu gihugu ahubwo hari ibinebwe.

Mu butumwa KT radio yanyujije kuri facebook yabo babaza uko abantu babyumva, bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku kuntu babyumva ndetse bamwe banabagaza impamvu gushaka abagabo benshi ku mugore bitagaragara nk’uko umugabo yashaka abagore benshi. Umugore witwa Veronika Maniradukunda yagize ati “abagabo barikunda cyane ntibakwihanganira gusangira umugore ariko abagore twebwe tuzi kwihangana.”

Tuyishime yagize ati “ erega kuva kera niko byahoze umugabo ni umutware naho umugore akaba uwo mu mbere, rero byatumana umugabo arongora abagore benshi bibona kuba umuco.” Nzabonimpa yagize ati “ abagabo bakora ibyo gutunga abagore barenze umwe ni abapagani ubundi umugabo yemerewe umugore umwe nibyo Imana ishaka.”

Nyabutsitsi ati “ umugabo yagira abagore benshi kandi abana bakaba abe. Ariko se umugore afite abagabo benshi abana baba abande muri abo bagabo bose? Reka mbisobanure neza, umugabo yiyandikishaho abana yabyaye, uwo mugore se byamworohera kwerekana se w’abana yabyaye?” Munyampundu ati “ umugore ntago ashobora gutwara inda 3 icyarimwe, ariko umugabo ku munsi umwe yatera inda zirenze izo niyo mpamvu.”

Inkuru Wasoma:  Imodoka Bahavu Jeannete yatsindiye muri RIMA yajemo ingaru RIB iriyambazwa ngo ayamburwe

Abandi batanze ibitekerezo bavuze ko kuba umugabo yatunga abagore benshi biterwa n’ubushobozi ariko ku mugore nubwo yaba afite ubushobozi bikaba Atari ibintu byakoroha kuri we. Hari abavuze ko ubundi umugabo atunga umugore bityo gutunga abagabo benshi ku mugore bikaba bitamushobokera. Hari n’uwavuze ko byose bishoboka, waba umugabo cyangwa umugore udafite urukundo ukaba wihitiramo kwibera nyakabyizi mu mibonano mpuzabitsina ndetse kuri ubu bikaba bineze cyane mu bantu.

Uretse amadini amwe abyemera ko umugabo ashobora gutunga abagore barenze umwe ndetse yewe hakaba n’ubwo usanga abo bagore nta kibazo babifiteho, ariko amategeko mbonezamibanire ateganya ko umugabo agomba gutungwa umugore umwe ndetse n’umugore akagira umugabo umwe, gusa nubwo amadini yemera ko umugabo yatunga abagore barenze umwe, nta dini na rimwe cyangwa se umuryango wari wemeza ko umugore ashobora gushaka abagabo barenze umwe.  Abakurikira BTN TV banenze cyane Ndahiro Valens papi bamushinja inkuru yakoze bise igihuha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved