Ese nta gihano giteganirijwe abantu bikorera ibyo bishakiye iyo bari gusezerana mu murenge bafashe ku ibendera ry’u Rwanda?

Ntabwo hashobora gushira ukwezi ku mbuga hatagaragaye umuntu umwe cyangwa benshi bakoze ibintu byasekeje abantu cyangwa se bikabatangaza ubwo babaga bari gusezerana mu mategeko nk’umugore n’umugabo. Abenshi muri bo bagaragara habayemo kwibeshya mu byo bavuga kubera kutamenyera gusoma amagambo basabwe gusoma, hakaba n’abandi bagaragara basuzugura gukora neza ibyo bategetswe, ndetse yewe n’abandi bagaragara basa n’abatesheje agaciro ibyo barimo gukora.

Nubwo ayo mashusho akunze kugaragara abantu bakunda kwita ku bitekereza byayatanzweho bijyanye no kwinezeza gusa cyangwa se kuvuga ku byabaye, hari n’ibindi bitekerezo biyatangwaho ariko abantu badakunda kwitaho cyane. Bimwe muri ibyo bitekerezo nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru, aho twakusanyije bimwe abantu batanze yewe banabaza uko babyumva ario hakabura ababaha igisubizo.

Urugero turarufatira ku ngero ebyiri z’ubukwe bubiri buherutse kugaragara, aho bumwe ari ubw’umugabo witwa Pierre wasezeranaga n’umugore we, yasabwa gusubiramo ibyo atasomye neza agasubiza avuga ko atasubiramo, icyo gihe yabivuze afashe ku Bendera ry’igihugu. urundi rugero ni urw’umugabo n’umugore bari basezeranye, umugabo bigaragara ko atamenyereye gusoma, yabyica abari aho bagaseka, akajya amanura ukuboko agashyira ku munwa acecekesha abari guseka.

Ayo mashusho yombi hari ibitekerezo byayatanzweho, ari nabyo byavuyemo ikibazo kigize umutwe w’iyi nkuru. Mu butumwa bwatambukijwe ku rubuga ra twitter,ku mashusho y’uwitwa Pierre wavuze ngo ntabwo asubiramo abisabwe n’umuyobozi wamusezeranyaga, hari umwe wagize ati “nubwo muri kubiseka ariko iki gisubizo uyu mugabo atanze agitanze afatishije ukuboko kumwe ku bendera ry’u Rwanda, ibi ni nko kwerekana ko gufata ku Bendera ry’u Rwanda ari imikino cyangwa urwenya, ese ntabwo ibi bigize icyaha kuburyo uyu muntu yagihanirwa?”

Nyuma y’uko uyu Pierre avuye mu gusezerana, yakoze ibiganiro n’itangazamakuru avuga ko ngo igisubizo yatanze kwari ukugira ngo ashimishe umugore we kuko yabonaga atishimye bikagaragara nabi, kuri uwo muyoboro wa YouTube yakoreyeho icyo kiganiro, hari uwanditse atanga igitekerezo agira ati “Njye ntekereza ko igihe washyize ukuboko kwawe ku Bendera ry’u Rwanda nta kintu na kimwe kijyanye n’umukino wagakwiye gukora ku mpamvu iyo ariyo yose, ari nayo mpamvu nkeka ko kiriya ari icyaha, abantu baba bafite icyo babiziho batubwire.”

Inkuru Wasoma:  Umugore wo mu Rwanda yahishuye ko amaze iminsi ari kuvura abarwayi ba Sida akoresheje umuti watunguye benshi avuga ko yikoreye

Muri icyo kiganiro kandi hari undi wanditse agira ati “ariko buriya na kuriya gusubiza umuyobozi ari kugusezeranya, yagusomeye amategeko yose kandi byamutwaye umwanya, arangije arakorohereza aguha impapuro zo gusoma mu gihe kera abantu babifataga mu mutwe, warangiza yagusaba gusubiramo ibyo yaguhaye, ukamusubiza ko utarasubiramo n’agasuzuguro kenshi? Ibi bintu bakwiye kubisuzuma abantu bakamenya uko bitwararika igihe bari hariya, biriya ni ugusebya igihugu n’ubuyobozi.”

Abavuze kuri aya mashusho ya Pierre ni benshi cyane, havuyemo ababifashe nk’urwenya cyangwa se uburyo bwo kwidagadura, abandi benshi bagaragaje ko yari yifitemo ikintu cy’agasuzuguro kidakwiriye imbere y’ubuyobozi, yewe hari n’abasabye abaturage muri rusange kutazabona bene ayo mashusho ngo bayagendereho, nabo igihe bagiye gusezerana ngo bumve ko ari ikintu gisanzwe baba bagiye gukora, kuko uretse wenda kuba ari isezerano uba uri gukorera imbere y’igihugu, ariko nanone abantu bagomba kumenya ko ari isezerano uba uha umuntu watuye ubuzima bwawe bwose, bityo igihe ubikoranye imikino n’urugo mugiye kubaka rushobora kuba imikino.

Ku bijyanye n’amashusho yagaragaye umugabo ameze nk’uwagasomyeho maze umuyobozi akaza akamufasha kumwereka aho amanika akaboko, ariko yamara kugenda undi akakamanura akora ama jeste ndetse bamuseka agashyira ako kaboko ku munwa we acecekesha abari muri ibyo birori, avuga ati “siiiiiiiiiiiii muceceke.” Akandi kaboko gafashe ku ibendera, abatanze ibitekerezo bamwe bavuze ko ubundi bitagakwiye kujya gusezerana wagasomye.

Ibindi bitekerezo byatanzwe ni uko buri wese yagakwiye kumva uriya muhang agaciro ufite, icyakora bamwe bakomeza kwibaza nib anta tegeko rihari ryagakwiye kubanza gusomwa mbere y’uko abantu begera imbere basezerana rivuga ko kwitwararika imbere y’imbaga n’abayobozi ndetse n’ibendera ry’igihugu ari itegeko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved