banner

Ese ubundi Prince Kid ari kuburana na nde? Impamvu nyamukuru buri wese ari kwibaza iki kibazo

Nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yitabye urukiko ngo we n’abamwunganira mu mategeko basobanure iby’amajwi Ubushinjacyaha bwaje bugaragaza ibimenyetso bya gihanga buvuga ko ari umwimerere, kuri uyu wa 15 Nzeri 2023 nibwo uyu Ishimwe Dieudonne yisobanuye ndetse anasiga abwiye urukiko ko rwamurenganura bigaragara ko ameze nk’uwishinganisha.

Nyuma y’uko uru rubanza rurangiye rwasize impaka nyinshi cyane no kwibaza ku bakunzi b’imyidagaduro n’abanyarwanda muri rusange, kuko nyuma yo kumva ibyarubereyemo no gusesengura ibyatambutse muri iki kirego cyose, buri muntu wese aho ari ushishikajwe n’uru rubanza ari kwibaza ikibazo kimwe kigira kiti “Ese ubundi Prince kid ari kuburana na nde?”

Niba iki kibazo utari kucyibaza na we cyangwa se akaba aribwo uri kubitekerezaho, ariko impamvu nyamukuru abantu barimo kwibaza iki kibazo ni imwe gusa. Umukobwa wafashe amajwi ya Prince Kid ari gushingirwaho n’Ubushinjacyaha ko ari ikimenyetso ndetse bukanavuga ko aribwo bwatanze uburenganzira bwo gufata ayo majwi, ni nawe mukobwa wagiye kwa noteri kwandika impapuro avuga ko prince Kid atigeze amuhoza ku nkeke bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.

Igiteye urujijo kurushaho ni uko n’ubutumwa bwavugaga ko Prince kid ataryamana n’uwo mukobwa bakorana bikavamo, ntabwo bwigeze busangwa muri terefone y’uwo mukobwa cyangwa se iya Prince Kid kuko bwasanzwe muri terefone y’undi mukobwa mu rukiko rwa mbere wari wavuzwe ko ari Mutesi Jolly, ariko akaza guhabwa kode nyuma.

Ibi byose biri gushingirwaho hibazwa umuntu mu by’ukuri uri kuburana na Prince Kid. Mu gufata amajwi byavuzwe ko yafashwe na terefone ya iphone 14 pro max, ariko icyo gihe amajwi afatwa ntabwo ubwo bwoko bwa terefone bwari burasohoka. Urukiko rwanzuye ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 13 Ukwakira 2023.

Miss Iradukunda Elsa yari yaherekeje umugabo we Prince Kid mu rukiko

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved