Espagne ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’abana bakomeje kuvukana ubwoya bwinshi ku mubiri, kubera ikoreshwa ry’umuti wa minoxidil urwanya uruhara.
Igenzura ryakozwe n’ikigo ku bijyanye n’imiti cya Navarre, ryagaragaje ko abana 11 bagaragaweho icyo kibazo, hakorwa iperereza ryimbitse biza kugaragara ko ababyeyi babo b’abagabo bakoresheje uwo mu.
Umwana ufite icyo kibazo cyizwi nka ‘syndrome du loup-garou’, agira ubwoya bwinshi ku bice bitandukanye by’umubiri, ku buryo ubibonye abona ko bidasanzwe.
Byaje kugaragara ko uretse ubwo bwoya, ikoreshwa rya minoxidil rigira n’izindi ngaruka ku buzima bw’umwana nk’umutima n’impyiko.
Ikinyamakuru El Pais cyatangaje ko hari n’abana batangiye kuvukana ubwoya ku mugongo kubera icyo kibazo.
Inzobere mu buvuzi zagaragaje ko hari uburyo bubiri umwana yanduzwamo na se bitewe n’uwo muti. Ubwa mbere ni ugukoranaho hagati y’umubyeyi n’umwana wa muti ukamujyaho cyangwa se akaba yawumira.
Iyo mpuruza yatumye ikigo gishinzwe imiti mu Burayi (EMA) gihindura amabwiriza y’ibyo umuntu akwiriye kwirinda, yashyirwaga ku rupapuro ruzana na minoxidil.