Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Walia Ibex, yasabye kwakirira umukino uzayihuza na Guinée-Bissau muri Stade Amahoro, ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Imikino y’Amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, izasozwa mu Ukwakira hakinwa Umunsi wa Cyenda n’uwa 10.
Ethiopia idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku buryo cyakwakira imikino yo kuri urwo rwego, yasabye ko yakwakirira umukino utaha uzayihuza na Guinée-Bissau mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yabwiye IGIHE ko ubwo busabe buhari, aho Ethiopia yasabye gukinira muri Stade Amahoro tariki ya 7 Ukwakira, saa Kumi z’amanywa.
Yongeyeho ko biteganyijwe ko ubwo busabe buzasubizwa mu cyumweru gitaha, ariko u Rwanda rwakwishimira kwakira uyu mukino mu gihe Stade Amahoro yaba ibonetse, nta bindi bikorwa biteganyijwe kuri uwo munsi.
Ku bijyanye no kuba umukino wa Ethiopia wagongana n’uwo u Rwanda ruzakiramo Bénin, Mugisha yavuze ko mu matariki batekereza Amavubi yakiniraho hatarimo iya 7 Ukwakira.
Ethiopia ni iya gatandatu mu Itsinda A riyobowe na Misiri. Imikino ibiri iheruka, yombi yayikiniye hanze (yasuye), aho yatsinzwe na Misiri na Sierra, yombi ku bitego 2-0.
Mu gihe cya vuba, Ethiopia si cyo gihugu cya mbere gisabye kwakirira imikino yacyo mu Rwanda kuko na Zimbabwe yahakiriye Nigeria, kuri Stade ya Huye, ku Munsi wa Kabiri wo mu Itsinda C mu Ugushyingo 2023.
Zimbabwe yakiriye u Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 20 yabaye muri Gicurasi uyu mwaka mu gihe na Djibouti yakiriye u Rwanda muri Stade Amahoro mu majonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.