banner

EU yafatiye ibihano abantu 9 barimo ba Jenerali 3 ba RDF

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda barimo n’Abanyarwanda, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Abo EU yatangaje ko yafatiye ibihano barimo abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa ba Jenerali.

Barimo Maj. Gen Karusisi Ruki wahoze ari umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Maj. Gen Eugène Nkubito usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda na Brig. Gen Muhizi Pascal uyobora Diviziyo ya kabiri.

Aba basirikare bashinjwa kuba ingabo bahoze bayobora cyangwa bayobora zaroherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyo EU ivuga ko ari “ukuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” ndetse no guteza amakimbirane yitwaje intwaro n’umutekano muke.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yemereye ubwenegihugu Dj Ira

Uyu muryango kandi ubashinja gukorera muri RDC ibyaha bigize guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, birimo ibihano rusange bikomeye ngo byatanzwe na M23.

Usibye ba Jenerali Ruki, Nkubito na Muhizi, abandi bafatiwe ibihano na EU barimo uwitwa Desiré Rukomera ushinjwa kuba akuriye ‘recruitement’ muri M23, Francis Kamanzi ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe za Mine, Peteroli na Gaze ndetse na Sosiyete ya Gasabo Gold Refinery.

EU kandi yafatiye ibihano abanye-Congo basanzwe ari abayobozi muri M23, barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari n’umusaruro na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!