Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ntibemeye guhita bafatira ibihano u Rwanda kubera uruhare rushinjwa mu makimbirane yiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ariko bugiye kongera gusuzuma iby’amasezerano bagiranye n’u Rwanda ku bijyanye n’amabuye y’agaciro.
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko uyu muryango uzongera gusuzuma amasezerano y’ibikoresho by’ibanze (amabuye y’agaciro akorwamo ibindi bikoresho bitandukanye) uherutse kugirana n’u Rwanda nk’igisubizo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ariko nubwo bimeze gutyo, uyu muryango ntuzakurikiza intambwe nk’iyatewe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufatira ibihano abayobozi b’u Rwanda, aho abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bahisemo “gufata icyemezo cya politiki” cyo gushyiraho ibihano “bitewe n’uko ibintu byifashe.”
U Bubiligi, bwahoze bukoloniza DRC, u Rwanda ndetse n’u Burundi, bwabanje kuvuga ku ihagarikwa ry’amasezerano, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi nayo yashyigikiye iki cyemezo mu cyemezo giherutse.
Kuri uyu wa Mbere, Kallas yabwiye abanyamakuru i Buruseli nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ati: “Twasabye u Rwanda gukurayo ingabo zarwo, kandi amasezerano y’ubwumvikane ku bijyanye n’ibikoresho by’ibanze (raw materials) azongera gusuzumwa.”
Yongeyeho ko kugishanya inama mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano hagati ya EU n’u Rwanda nabyo byahagaritswe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Kallas ati: “Ibintu birakomeye kandi biri hafi kuvamo amakimbirane y’akarere.” “Ubusugire bw’igihugu ntibushobora kugibwaho impaka, muri Congo (DRC) ndetse no muri Ukraine. Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye akurikizwa ahantu hose.”
Icyiswe Amasezerano y’Ubwumvikane cyashyizweho umukono hagati ya Bruxelles (ahari icyicaro cya EU) na Kigali muri Gashyantare umwaka ushize ni kimwe mu bikorwa by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kigamije kubona ibikoresho by’ibanze (amabuye y’agaciro) bikoreshwa mu gukora utwuma dutuma za mudasobwa zikora tuzwi nka microchips no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Amasezerano asobanura ko u Rwanda ari “ingenzi” mu bucukuzi bwa tantalum ku Isi, kandi rucukura tin, tungsten, zahabu na niobium. Yerekana kandi “ubushobozi” bw’igihugu mu gucukura lithium, ikoreshwa muri bateri z’imodoka z’amashanyarazi.
Euronews yasabye Komisiyo y’u Burayi ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’isuzuma ry’amasezerano rizaba, ariko ntiyari yahabwe igisubizo igihe yasohoraga inkuru yayo.
Mu gihe amasezerano ataratangira gukurikizwa, u Bubiligi bwashyizemo ingufu nyinshi ngo ayo masezerano ahagarikwe nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mpera za Mutarama.