Ev. Egidie Uwase usanzwe uba muri Canada ategerejwe mu gitaramo kizunamirwamo pasiteri Theogene Niyonshuti

Kuwa 22-23 Nyakanga 2023 mu karere ka Muhanga, hazaba igiterane cyateguwe na Ev. Egidie Uwase usanzwe uba muri Canada, ku bufatanye n’itorero rya EAR paroise ya Gitarama, akaba ari igiterane cy’ububyutse kizunamirwamo pasiteri Theogene Niyonshuti, kikaba kandi igiterane kizatuma benshi bakira Kristo nk’umwami n’Umukiza wabo.

Iki giterane kizabera ku kibuga cya paruwasi ya EAR Gitarama kiri hafi yo mu Cyakabili, kikajya gitangira saa tanu z’amanwa kugera saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba. Iki giterane gifite intego ifitanye isano n’ubuzima Ev. Egidie Uwase yanyuzemo bwuzuyemo agahinda, kwiheba n’ibindi byomowe no gukizwa na Yesu Kristo, akabaho ubuzima bw’umunezero n’amahoro.

Iki giterane kandi cyari cyaratumiwemo nyakwigendera Niyonshuti Theogene uherutse kwitaba Imana. Ev. Uwase aherutse gutangaza ko nyamara nubwo Inzahuke yitabye Imana, ariko ubuhamya bw’ubuzima bwiza yanyuzemo akiriho buzayobora benshi ku nzira y’agakiza. Yagize ati “ubuhamya bwe buzakomeza kuzana benshi kuri Kristo, byari umugisha cyane kuri twe kwifatanya na we, gusa ku bushake bw’Imana atabarutse mbere y’igiterane, ariko ndahamya ntashidikanya ko tuzaba turi kumwe mu buryo bw’umwuka.”

Inkuru Wasoma:  Ibyo wamenya ku nkomoko y'intambara ya Isiraheli na Palesitine muri Bibiliya n'impamvu ari yo makimbirane arambye ku isi

Mu butumwa yageneye abanya Muhanga n’abandi bazitabira iki giterane, yavuze ko ‘ashaka kwibutsa abanya Muhanga n’abandi bose bazitabira igiterano ko Imana yacu itabara abantu bayo, ko ko ubushake bwayo ari uko abantu bava mu bubata bw’ibyaha bakabaho ubuzima bw’ubutsinzi bwuzuye icyizere cyo kubaho n’amahoro.’

Yakomeje ababwira ko kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo bizabahindurira ubuzima bakarushaho kuba ab’umumaro ku miryango yabo, ndetse na sosiyete muri rusange. Iki giterane kizaba cyitabiriwe kandi na bishop Dr. Jered Kalimba, Ev. Singirankabo Boniface, abahanzi batandukanye nka Yves Rwagasore, Wellars Sindikubwayo na The power of the cross minisitry. Abantu bose aho bava bakagera batumiwe muri iki giterane kuko kwinjira ni Ubuntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved