Perezida w’u Burundi, Général-Major Evariste Ndayishimiye, yerekeje mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, aho yitabiriye umuhango w’isinywa no kwemeza amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ndayishimiye yavuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Melchior Ndadaye mu rucyerera, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuvugizi we byemeje ko yagendeye ku butumire bwa Perezida Donald Trump.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, Perezida Ndayishimiye yari yasobanuye ko agiye kwitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa, amasezerano yashyizweho umukono bwa mbere ku wa 27 Kamena na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’impande zombi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ari bo bazemeza ku mugaragaro aya masezerano imbere ya Perezida Donald Trump.
Ndayishimiye yitabiriye uyu muhango mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuzamo agatotsi, u Rwanda rushinja igihugu cye gukomeza gushyigikira ibikorwa bibangamira aya masezerano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko Ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi zakomeje kugaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23 n’abaturage b’Abanyamulenge, mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko ibikorwa byose by’ubushyamirane bihagarara.
Yanavuze ko u Burundi bukomeje gufatanya n’umutwe wa FDLR, mu gihe aya masezerano asaba ko asenywa burundu.
Hari amaso ahanzwe uyu muhango wo muri Washington, biteganyijwe ko azaba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.