Fally Ipupa uvugwa ho kuba ashyigikiye Leta iriho mu DRC yakorewe ikintu kibi ubwo yari ku rubyiniro

Umuhanzi Fally Ipupa urimo kwandika amateka ku mugabane w’i Burayi, mu minsi ishize abinyujije mu itangazamakuru yavuze ko agiye gusubukura gukorera ibitaramo bye i Burayi ndetse avuga ko agiye kuzanzahura umuziki wa DRC ariko asaba aba kongomani baba i Burayi kutamwicira ibitaramo bye nkuko mbere hose bigeze babikora batangiza imyigaragambyo.

Ibi yabivuze kuko mu bitaramo byabanje hari ubwo hatangiraga imyigaragambyo bikarangira bisubitswe kubera bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bagakeka ko na Fally Ipupa ari mu mujyo umwe na Leta iriho. Mu mwaka wa 2020 aho yari afite igitaramo mu nyubako ya Accor Hotel Arena abantu batavuga rumwe nawe batangiye gutwika imodoka zari muri Gare iri hafi y’iyi nyubako bituma iki gitaramo gisubikwa.

Ku wa 25 Ugushyingo 2023 ubwo Fally Ipupa yarimo akorera igitaramo mu nyubako ya Paris La Defence Arena Yakira abantu barenga ibihumbi 34 abajura bagendereye urugo rwa Fally Ipupa bamwiba isaha ihagaze agaciro ka miliyoni 67 Frw iyi saha yakozwe n’uruganda Audemars Piguet igura ibihumbi 50 by’Amayero, nyuma y’uko abaturanyi batabaje kugeza magingo aya ntabwo hari hamenyekana niba ari iyi saha yibwe gusa cyangwa niba hari ikindi.

Inkuru Wasoma:  Bamporiki yabwiye Titi Brown ko na we akeneye gusengerwa kugira ngo azatahe

Iki gitaramo cya Fally Ipupa cyabereye mu nyubako ya Paris La Defence Arena, bivugwa ko hari abandi bantu bagerageje kucyica mbere y’uko gitangira kuko Polisi yabanje guta muri yombi abarenga 12 bari bafite uyu mugambi, ndetse Polisi yategetse ko hafi y’iyi nyubako nta modoka yari yemerewe kuhagera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved