FARDC ifatanyije n’Ingabo za SADC batangaje ikidasanzwe bagiye gukorera M23

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, mu inama yahuje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ingabo za SADC, umuhuzabikorwa wa FARDC, Lt Gen Fall Sikabwe yatangaje ko batangiye kugaba ibitero bikomeye ku nyeshyamba za M23 bafatanyije n’ingabo za SADC.

Yavuze ko Ingabo z’impande zombi zamaze gutangira ibikorwa bya gisirikare byo guhiga inyeshyamba zose za M23, mbere yo kwizeza abaturage bavanwe mu byabo n’intambara y’uriya mutwe ko manda y’Ingabo za SADC “itandukanye n’iy’iza EAC. SADC yaje ifite misiyo yo kurwana, kandi ifite intego yo gutsinda.”

Afurika y’Epfo ni yo yabanje kohereza ingabo muri RDC, ikurikirwa na Tanzania mu rwego rwo kuyifasha guhangana na M23. Amakuru avuga ko kugaba ibitero byatangiye kugabwa mu cyumweru gishize FARDC ifatanyije na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’Abarundi.

Imirwano iracyakomeje mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse M23 ivuga ko ikomeje gukubita umwanzi ahababaza. Nk’uko amagambo Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka yanyujije kuri X avuga ku rugamba rwabaye ejo ku wa Mbere. Ati “Baratsinzwe, hanyuma nk’ibisanzwe barahunga bata intwaro, amasasu n’ibikoresho bya gisirikare.”

Inkuru Wasoma:  Umugore yabyaye abana 11 barimo abahungu umunani n’abakobwa batatu - AMAFOTO

Inkuru Wasoma:  Russia:Urupfu rwa Navalny rwatangiye kuvugisha abantu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved