banner

FARDC iravugwaho kurebera M23 ifata utundi duce two muri Kivu ya Ruguru

Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo (FARDC) zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye ntawe uwukoma imbere.

Ni nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, umutwe wa M23 wafashe utundi duce two mu Majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige, hamwe n’agace ka Rwindi.

Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga kugeza mu cyumweru gishize. Icyakora kugeza ubu Ingabo za leta nta cyo ziratangaza ku duce tundi duheruka gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Bamwe mu bakurikira iyi ntambara bavuga ko ubu M23 igenzura hafi 90% bya teritwari ya Rutshuru ndetse ko yaba isatira teritwari za Lubero mu majyaruguru, na Walikale mu burengerazuba. Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru ku wa kabiri ryasohoye itangazo ryinubira gusubira inyuma kw’ingabo za leta.

Iryo tangazo rigira riti “Kandi iyo agace gafashwe na M23 biragoye ko hakorwa umuhate wo kugasubirana kandi ibyo ni ukuva mu 2022 ku ifatwa rya Canzu na Runyoni.” Gufatwa kw’agace ka Rwindi nta mirwano ibaye, kwasize ibibazo, mu gihe aha hasanzwe hari ikigo cya gisirikare gikomeye cy’ingabo za leta ya Congo ubu cyigaruriwe na M23, nk’uko iri huriro ryitwa Forces Vives ribivuga.

Inkuru Wasoma:  Urubyiruko ruravuga ko ruri guhangana n'ubushomeri rwifashishije impyiko zarwo

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, isubiramo umukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru, Jean Claude Bambanze, agira ati: “FARDC yavuye muri ako gace (Rwindi) mbere y’uko inyeshyamba zihagera, zitarwanye. Ese hari ibyitso? Abagambanyi imbere mu ngabo?”

Itangazo ry’ihuriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru ryo rivuga ko iyo migirire y’ingabo za leta ituma haba umwuka ko hari ubugambanyi mu gisirikare no mu nzego za leta.

Rikomeza rigira riti “ikibabaje cyane, bisa n’aho guverinoma isa n’ishyigikiye iyo migirire ya FARDC kuko nubwo ikomeza kongera ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare, nta gihinduka ku rubuga rw’imirwano kandi umutekano urushaho kumera nabi umunsi ku wundi.”

Kugeza ubu igisirikare cyangwa leta nta cyo baratangaza ku bivugwa n’iri huriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru. Icyakora umutwe wa M23 aho ufashe ubwira abaturage usanze ko uje kubabohora ubutegetsi bubi bwa leta ya Kinshasa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved