FARDC yahakanye gutera Goma, ibyita ‘amayeri ya M23

Ingabo za Repubilika ya Demokarasi ya Congo zahakanye kugaba igitero i Goma mu mpera y’icyumweru gishize, zivuga ko ibyatangajwe n’inyeshyamba za M23 ari “ibintu byahimbwe ku bushake byo guhishira no gutanga impamvu y’ubwicanyi zikorera abasivile buri munsi mu mujyi wa Goma”.

Mu itangazo ryayo ryo ku wa gatandatu, M23 yamaganye urukurikirane rw’ibitero i Goma “binyuranyije n’amategeko” ivuga ko byagabwe n’ingabo zo mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIRDC, ku bufatanye n’ingabo za leta (FARDC), umutwe w’inyeshyamba wa FDLR n’umutwe wa Wazalendo.

M23 yavuze ko ibiheruka ari ibyabaye ku itariki ya 11 Mata (4), bikaba biteje “inkeke itaziguye ku ituze n’umutekano w’abaturage b’abasivile” ndetse ko habaye n’amagerageza menshi yo kwisubiza umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Ariko FARDC ivuga ko ibi byatangajwe na M23 ari “ibicurano” ndetse n'”amayeri yo gutinza yakozwe mu kugerageza kuburizamo gahunda zose zigamije amahoro zirimo kuba”.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize intumwa za leta ya DRC n’iza M23 zahuriye mu biganiro bitaziguye bigamije amahoro, byabereye i Doha muri Qatar ku buhuza bw’icyo gihugu. Nta kiratangazwa ku mugaragaro ku migendekere y’ibyo biganiro.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, FARDC ivuga ko ibyo ivuga ari “ibintu bishobora kugenzurwa mu buryo bufite aho bushingiye”.

Yongeraho ko mu burengerazuba bwa Goma, abasirikare bayo bari muri teritwari ya Walikale mu buryo bw’ubwirinzi, mu majyepfo ya Goma bakaba bari mu ntera ya kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu mujyi wa Bukavu – na wo ugenzurwa na M23 – muri teritwari za Mwenga, Uvira, Fizi na Shabunda mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu burasirazuba bwa Goma ho hari u Rwanda. Ubutegetsi bwa Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:

“Itangazo rya AFC/M23 ry’iricurano uko ryakabaye, mu by’ukuri ni ibintu byahimbwe ku bushake, bitagamije gusa guhishira no gutanga impamvu y’ubwicanyi [izo nyeshyamba] zikorera abasivile buri munsi mu mujyi wa Goma, ahubwo no kuyobya abantu…”

Yavuze ko ingabo za FARDC zikomeje “kuba maso” no “kubahiriza amategeko agenga intambara” no gukurikiriza ibyemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu no mu karere.

Ikarita igaragaza uturere M23 ikoreramo mu burasirazuba bwa DR Congo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka