Amakuru amaze kujya hanze n’uko Igisirikare cya Repubulika Iharira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abambali bayo barimo FDLR, Abacancuro, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bamaze gusuka intwaro zikomeye mu Mujyi wa Goma mu rwego rwo kurinda ko uyu mujyi wafatwa n’umutwe wa M23.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko FARDC itangaje ko igiye gukora ibishoboka byose ikarinda ko umujyi wa Goma wajya mu maboko y’umwanzi bamaze igihe bahanganye ariwe M23. Ndetse ngo FARDC yamaze kuzana abandi basirikare benshi bazanywe na MONUSCO.
Mu cyumweru gishize ubwo habaga Inama Nkuru y’Umutekano, Minisitiri Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba yatangaje ko igisirikare cya Congo cyiteguye gukora ibishoboka byose kurira ngo umujyi wa Goma udafatwa na M23. Ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”
Umunyamakuru Daniel Michombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukurikiranira hafi iby’uru rugamba, yatangaje ko “FARDC yamaze koherezwa ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’abasirikare guhangana na M23.”
Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike Kaiko mu butumwa yanyuije kuri X, yagize ati “Abakomando ba FARDC n’ibikoresho byoherejwe muri Kivu ya Ruguru ndetse n’ibikoresho bya FARDC byageze i Goma, mu rwego rwo kurinda abaturage no kubohoza uduce twafashwe.” Yanagaragaje abasirikare benshi bari guhabwa amabwiriza ndetse n’imwe mu mudoka z’intambara zoherejwe muri aka gace.
Ibi bitangajwe mu gihe MONUSCO yibumbiye hamwe na FARDC kugira ngo bakore Operasiyo bise ‘Springbok’ igamije guhashya umutwe wa M23, ndetse uyu mutwe uherutse gutangaza ko udafite gahunda yo gufata umujyi wa Goma ahubwo uzajya uhangana n’abawurasheho cyangwa bakarasa mu baturage.