Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira ku itariki 8 Werurwe 2026, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangije ibitero bya bombe bikabije byibasiye uduce dutuwe cyane twa Gakenke, Kalingi, n’ahandi hahakikije i Minembwe.
Ibi bitero byakozwe hakoreshejwe drone za kamikaze, byibasira nkana abasivili n’imitungo yabo nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na AFC/M23.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Werurwe 2026, ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo, iki gikorwa cyo gutera ibisasu cyakajije umurego, cyibanda cyane cyane kuri Kalingi no mu nkengero zaho, aho ibitero bikomeje, kubiba icyoba ndetse no guhitana abaturage.
Mu rwego rwo guhangana n’iyi ntambara ngo bashojweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ngo Ingabo za AFC / M23 kuri ubu ziri ku rugamba kugira ngo zirengere abasivili, gutekanisha ibice byabohowe, kandi zihoshe ibyo bitero by’ubunyamaswa.