Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwashyizeho Colonel Mak Hazukay Mongba nk’umuyobozi wa serivisi z’itumanaho n’amakuru mu ngabo (SCIFA), ndetse n’umuvugizi wacyo w’agateganyo.

 

Uyu Ofisiye yasimbuye kuri ziriya nshingano Général-Major Sylvain Ekenge uheruka guhagarikwa azira amagambo yibasira Abatutsi yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC).

 

Hazukay yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa SCIFA ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.

Kuva muri Gicurasi 2024 kandi yabaye umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga, ndetse n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Sukola 1 ingabo za Leta ya RDC zikorera mu gice cya Granda -Nord, aho zirwana n’imitwe irimo ADF na M23.

 

Hazukay wanigeze kuba umunyamakuru, yari anasanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa ingabo za RDC zifatanyamo n’iza Uganda.

 

Mu 1988 ni bwo yinjiye mu ngabo za Congo Kinshasa icyo gihe yitwaga Zaïre.