Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuye mu Mujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, basubira mu birindiro byabo bya mbere.
Amakuru ava mu Burasirazuba bwa RDC ahamya ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa 1 Mata rishyirwa uwa 2 Mata 2025 kandi ko nta mirwano yabayeho.
Nyuma y’aho abarwanyi ba AFC/M23 batakigaragara muri uyu mujyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mata ingabo za RDC n’abarwanyi bo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo batangiye kuwusubiramo.
Guhera uyu munsi, abasirikare ba Leta na Wazalendo ni bo bari kugenzura ikigo cya gisirikare cya Nyalusukula, agace karimo ibiro bya Teritwari ya Walikale ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kigoma; byahoze mu maboko ya AFC/M23.
Umuturage wo muri iyi santere waganiriye n’ikinyamakuru Actualité, yagize ati “Twabonye FARDC iza, twabaze Jeep zigera kuri eshatu. Muri uyu mujyi hari n’abakoreshabushake ba Wazalendo. Abaturage batangiye kugaruka, ibikorwa na byo bigenda bisubukurwa.”
AFC/M23 yinjiye muri uyu mujyi tariki ya 19 Werurwe nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda. Ingabo za RDC na Wazalendo bari bahunze bagana mu cyerekezo cya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Tariki ya 22 Werurwe, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi bayo muri uyu mujyi kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitegerejwe bibe mu mwuka mwiza, gusa yateguje ko ibirindiro byayo nibigabwaho ibitero, izisubiraho.
Nyuma y’iminsi ibiri, iri huriro ryemeje ko abarwanyi baryo bakiri muri uyu mujyi bitewe n’ibitero bya drones ingabo za RDC zari zikomeje kugaba ku birindiro byaryo no ku basivili. Basobanuye ko ibi bitero bibangamira gahunda y’amahoro.
Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Walikale mbere y’uko ababahagarariye bahurira na Leta ya RDC mu biganiro by’amahoro bizabera muri Qatar tariki ya 9 Mata 2025.