banner

FARDC yatangaje ibyabaye ku bagabye igitero kuri Perezidansi ya Congo bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, habaye igitero cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi uyobora RD Congo, Ingabo z’iki gihugu (FARDC), zatangaje ko imirwano yabaye yasize bane bo ku ruhande rw’abagabye iki gitero bahasize ubuzima, barimo n’uwari ubayoboye, inatangaza ubwoko bw’ibikoresho bari bafite.

Muri abo bane bahasize ubuzima bo ku ruhande rw’abarwanyi, barimo uwari ubayoboye Christian Malanga, n’Umunyekongo ufite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America. Iyi mibare yatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge.

Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Maj Gen Sylvain Ekenge yavuze ko aba bagabye iki gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, bari bafite ibikoresho bihanitse birimo na drone. Yaboneyeho kandu guhumuriza Abanyekongo ababwira ko umwuka wifashe neza, ndetse ko ibintu biri mu buryo, asaba abaturage gukora imirimo yabo ntacyo bikanga.

Dore uko igitero cyari kigamije guhirika Perezida Tshisekedi cyakozwe

Mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru, abatuye muri Komini ya Gombe, ahafatwa nk’umutima w’ubutegetsi kubera inzego Nkuru z’Igihugu zihafite ibyicaro, babyukiye ku rusaku rw’amasasu.

Inkuru Wasoma:  General w’u Burusiya yiciwe i Moscow

Urugo rwa Vital Kamerhe, usanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu akaba ndetse na n’umukandida ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, rwatewe ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (04:30’) n’abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano ya gisirikare.

Umuvugizi wa Vital Kamerhe akaba anamwungirije ku buyobozi bw’ishyaka rye, Michel Moto, yavuze ko iki gitero cyaguyemo abapolisi babiri ndetse n’umwe mu barwanyi bakigabye. Abo bantu kandi bakomereje igitero cyabo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ariko nyuma y’amasaha macye baza gufatwa n’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu.

Aba bagabye iki gitero, bari bambanye impuzankano za gisirikare ziriho ibendera ry’iyahoze ari Zaïre, ndetse mu butumwa bwabo bakomeje gutanga, bavugaga ko bifuza gusubizaho iki Gihugu cya cyera mu isura nshya nka “Zaïre nshya.”

Mu butumwa bw’amashusho bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwa Live ubwo iki gitero cyabaga, aba barwanyi bavugaga ko bashaka guhindura ibintu kugira ngo dushyire ku murongo repubulika.

Mu gihe igisirikare gishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu cyahise cyohereza itsinda ry’abasirikare ndetse n’ibikoresho bya rutura, ku nkengero z’ibiro bya Perezida, kugira ngo riburizemo iki gitero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved