Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) cyemeje bidasubirwaho urupfu rwa Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-Major Peter Chirumwami Nkuba, gishimangira ko kigomba kumuhorera.
Urupfu rwa Maj Gen Chirumwami rwemejwe nyuma y’inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo yateranye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2024.
Ni inama yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yanzuye ko Ingabo za FARDC n’abandi bakorana na zo bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abambuye ubuzima Maj Gen Chirumwami babiryozwe.
Mu gahinda kenshi, akikijwe n’abasirikare bakuru, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Général Major Sylvain EKENGE, yatangaje ko Maj Gen Chirumwami yaguye ku rugamba ku wa Kane.
Yavuze ko ubwo yaraswaga na M23, yahise yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye, ariko akitaba Imana azize ibikomere.
Général Major Sylvain Ekenge yavuze ko Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza akomeye yo gukubura umwanzi no kumwirukana mu nkengero z’umujyi wa Goma.