Fatakumavuta aranengwa bikomeye kubw’ibinyoma yatangaje ku munyamakuru utatinye kumutuka mu mvugo ikakaye.

Kuwa 31 mutarama 2023 nibwo Fatakumavuta abinyujije kuri twitter ye yatangaje ko umunyamakuru Ugeziwe Erineste wamenyekanye nka Erinesto mu myidagaduro y’u Rwanda yakoze impanuka kandi amakuru akaba avuga ko impanuka yatewe no kuba uyu munyamakuru yasinze.

Mu buryo bwa video bugaragaza iyi mpanuka Fatakumavuta yagaragaje koko ni impanuka yakozwe na Erinesto nk’uko yabyemeye, ariko amuvuguruza avuga ko yo mpanuka ari iya kera muri 2018, mu butumwa buvuguruza ibyo Fatakumavuta yavuze Erinesto yanditse avuga ko ari muzima nta mpanuka yakoze ahubwo amashusho abantu babonye ari ay’impanuka yigeze gukora kera.

Erinesto yanditse agira ati “ Ndi muzima. Nta accident nakoze. Iriya ni video ya accident nakoze back in 2018, that fool got the video from my Instagram. Harageze ko mutandukanye ukuri nyako nibyo izi njiji zivuga kuri social medias for views.” ababashije kubona ubutumwa Fatakumavuta yanditse avuga ko Erinesto yakoze impanuka kubera ubusinzi bamunenze cyane banamubwira amagambo Atari meza kubwo kutagaragaza umutima niyo umuntu koko yaba ari mu byago.

Uwitwa Fabine yanditse agira ati “Fatakumavuta umutwe wawe wuzuye amazi pe, ibyo wifuriza abandi bijye bikubaho.” Uwitwa Kamiya yagize ati “Ese ubwo ubanje ukarindira agakira ukazabonamo ko ungeramo ko yari yasinze waba iki? Uziko umunyarurimi rubi yatanze umurozi kwica?” uwitwa Sofia yagize ati “ Uko wishimira ibibi byageze ku bandi uba urimo uraguriza abazaguseka bakwishyura umunsi nawe byakugezeho.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatemye mugenzi we mu mutwe bapfa indaya.

Amakuru aturuka kuri Jallas avuga ko fatakumavuta afite dosiye yarezwe muri RIB na Noopja nyuma y’uko ashinyaguriye umuvandimwe we Kinyoni uherutse kwitaba Imana. Ibi byaturutse ku butumwa Noopja aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yizeye abantu ariko bakamugambanira bakura munzira umuvandimwe we Kinyoni, gusa ntago yavuze nyirizina umuntu ashinja ariko nyuma Fatakumavuta aza gukora icyo yise Operation avuga ko umuntu Noopja ashinja kwica Kinyoni ari producer element.

Ngo Fatakumavuta amaze gukora iyi operation Noopja yahise atanga ikirego muri RIB ariko Fatakumavuta ahamagara Noopja ngo babiganireho nibinashoboka amuhe amafranga runaka ibintu ntabikomeze ariko Noopja arabyanga, kugeza ubu ikirego kikaba kiri muri RIB aho Fatakumavuta ashobora kuzahamagazwa igihe runaka nk’uko umunyamakuru Nkundineza yabitangaje.

Erneste Ugeziwe yamenyekanye nka “Ernesto” kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic Fm mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro. Yerekeje muri Amerika ku itariki 19 Gashyantare 2016 agiye kuhakomereza amashuri mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, mu Ishami ry’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga.

Ifungwa ry’umunyamakuru Jean paul Nkundineza abantu barihaye umugisha kubwo kuvamo kwihutisha urubanza rw’umwana w’imyaka 13.

https://twitter.com/fatakumavuta/status/1620439846207754240

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved