Umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo uremeza ko Brigadier Général Gakwerere uzwi ku yandi mazina atandukanye, ari umwe mu bakuru bawo wafatiwe i Goma agahabwa u Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa M23, ugenzura Goma, wahaye abategetsi b’u Rwanda uyu Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR uvuga ko bafatanywe na we. Gusa imyirondoro ya bamwe muri aba barwanyi, ndetse na Gakwerere ubwe, yateje bamwe urujijo.
‘Curé Ngoma’, umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ko Brig Gen Gakwerere werekanywe ku wa gatandatu ashyikirizwa u Rwanda “yari mu buyobozi bukuru” bw’uyu mutwe. Yavuze kandi uburyo yafashwemo.
Leta y’u Rwanda, n’inzobere za ONU, ishinja igisirikare cya DR Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR, ivuga ko ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ibyo leta ya Kinshasa ihakana. Na yo kandi, hamwe na ONU, bashinja u Rwanda gufatanya n’umutwe wa M23.
Avugana na BBC, umuvigizi wa FDLR yavuze ko intambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo “nta ruhare tuyifitemo na mba”, yongeraho ati: “Gusa nyine usibye ko na twe hari aho bitugiraho ingaruka, kuko natwe turi muri iyo zone.
“Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma – birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi.”
Uyu muvugizi wa FDLR avuga ko bakimara kumufata bamujyanye mu Rwanda
‘Curé Ngoma’ ahakana ko bafatanya n’ingabo za FARDC, ati: “Icyo duhuriyeho na leta ya Congo ni uko dusa n’aho dufite uwo mwanzi umwe uva mu Rwanda akaba atwibasira akibasira na Congo, ariko ubundi mu mirwano nyirizina ntaho tuba duhuriye n’ingabo za Congo turwana ari uko badusanze mu birindiro byacu mu rwego rwo kwirengera”.
Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside mu Rwanda zivuga ko yitwa Ezéchiel Gakwerere, ko mu gihe cya jenoside mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ari Brig Gen Jean Baptiste Gakwerere. Muri FDLR yari azwi kandi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko. Gusa ubu umutwe wa FDLR uremeza ko uwahawe u Rwanda ari uyu Gakwerere uvugwa.
Ngoma yabwiye BBC ko mbere y’uko Gakwerere arwara “yari mu buyobozi bukuru” bwa FDLR.
Gakwerere yahoze mu ngabo za leta y’u Rwanda zahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu 1994, nyuma yagiye avugwa mu barwanyi b’umutwe wa FDLR muri DR Congo. Mu 2019 – igihe cy’iyicwa rya Gen Mudacumura wari ukuriye FDLR – uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.
Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa Gakwerere.
Inyandiko zo mu 2010 z’icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana wari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare) yo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.
Mu rubanza rwa Nizeyimana – mu 2014 wakatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’uruhare mu kwica Gicanda – mu kwiregura yavuze ko kuva tariki 18 Mata(4) 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.
Gakwerere ntabwo yigeze yiregura kuri ibi birego, birakekwa ko ubwo yahawe u Rwanda ashobora kuzagezwa imbere y’ubucamanza akabiburana.
Leta ya DR Congo yagiye inengwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu, irimo imitwe yo mu bihugu bituranyi nka FDLR, ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi Uganda cyangwa RED-Tabara irwanya ubw’u Burundi.
Abategetsi b’u Rwanda bagargaje ifatwa rya Brig Gen Gakwerere nk’igihamya ko uwo mutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC