Gén. Sultani Makenga ukuriye ishami rya gisirikare mu mutwe wa M23, yatangaje ko FDLR idashobora kubaneshwa n’ubwo yahawe intwaro nyinshi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ndetse akanayishyira mu mutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda.
FDLR igizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwana n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe by’umwihariko u Rwanda rwakunze kuwugaragaza nk’uteje inkeke umutekano warwo, bijyanye no kuba uhuriye na Leta ya RDC mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Gén. Makenga mu kiganiro na Alain Destexhe, yabajijwe niba FDLR igiteje ikibazo; Makenga yavuze ko uyu mutwe nta mungenge uteye M23; gusa ukaba ukiri ikibazo ku baturage bo mu duce igenzura.
Yagize ati: “FDLR iri ahantu hose muri FARDC, no mu barinda Perezida. Yongeye guhabwa ibikoresho ndetse n’intwaro. Ntishobora kutunesha mu ntambara, ariko ishobora kwibasira abaturage b’aho tugenzura hamaze kuba hanini, cyangwa ahari imidugudu itatanye.”
Gén. Makenga yavuze ko nko mu minsi itatu ishize, FDLR yishe abaturage babarirwa muri 40 bo muri Kirumba ho muri Teritwari ya Lubero.
Yashinje kandi uriya mutwe n’Ingabo za leta ya RDC kwangiza Parike y’Igihugu ya Virunga, nyamara M23 yo ishaka kuyirinda.