Umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, watanze impuruza y’uko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR batangiye koherezwa mu bice by’imisozi miremire yo muri Teritwari za Uvira na Fizi, nyuma y’igihe bahererwa imyitozo mu Burundi.
Twirwaneho yatanze iyi mpuruza biciye mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga.
Uyu mutwe wavuze ko FDLR zatangiye kwinjira muri biriya bice by’intara ya Kivu y’Amajyepfo “zatorejwe zinahererwa intwaro mu Burundi”, kugira ngo zijye kwica Abanyamulenge.
Itangazo ryawo rikomeza rigira riti: “Amakuru yizewe arerekana ko abo barwanyi ba FDLR (umusaruro w’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda), baherewe imyitozo ya gisirikare mu Burundi n’ubufasha buhagije bw’intwaro, ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatanzwe na Guverinoma y’u Burundi n’iya Congo.”
Kuri ubu FDLR ngo zamaze koherezwa mu duce turimo Luvungi, Lubarika, Rurambo na Minembwe; aho zavanzwe n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo zikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge ari na ko zibatwikira amazu ndetse zinakasahura amatungo yabo.
Ku bwa Twirwaneho, ibiri gukorerwa muri Uvira na Fizi ni Jenoside yateguwe na Leta ya RDC mu gihe cy’ibiganiro bya Doha na Washington; ibyerekana ko Kinshasa n’ihuriro ryayo babeshya ko bari gushaka amahoro, nyamara bakomeje “umugambi wa Jenoside yateguriwe gukorerwa Abanyamulenge bo mu misozi miremire.”
Uyu mutwe wagaragaje ko nka Minembwe yafungiwe ibyangombwa byose nkenerwa, mu gihe abahatuye babayeho mu bwoba bw’uko bashobora kumarwaho.
Twirwaneho yasabye imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, uw’Abibumbye, SADC na za Ambasade z’ibihugu bitandukanye kugira icyo bakora kugira ngo bahagarike buriya bwicanyi bushingiye ku moko.
Yasabye kandi abahuza mu biganiro bya Doha na Washington gushyira mu bikorwa ibyiyemejwe, kandi bagakemura ikibazo bagendeye ku mpamvumuzi zacyo; by’umwihariko ku kuba Guverinoma ya Kinshasa yarananiwe kurinda abaturage bayo bose idatoteza bamwe ibahora ubwoko bwabo.
Uyu mutwe waburiye ko umugambi wo kumaraho Abanyamulenge nukomeza bizaba ngombwa ko ufata ingamba zikwiye, by’umwihariko ingamba zo kwirinda ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile bari mu kaga.