Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyatangiye kubarura abasirikare bacyo kugira ngo kimenye umubare w’abo gisigaranye.

 

Ni icyemezo FDNB ifashe, mu gihe amakuru avuga ko itazi neza umubare nyawo w’abasirikare ifite.

 

Ni nyuma y’uko amakuru avuga ko nyuma y’intambara zabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2025 by’umwihariko mu kibaya cya Ruzizi, hari abasirikare babarirwa mu 1,200 batatashye.

 

Bivugwa ko kuri ubu igisirikare cy’u Burundi kitazi umubare w’abasirikare bacyo bishwe, abafashwe mpiri na M23 barwanaga cyangwa ababa barazimiriye muri Congo Kinshasa ubwo barimo bahunga imirwano bakabura uko bataha.

 

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi kandi avuga ko no mu basirikare batashye hari benshi muri bo bahise batoroka, aho bamwe bivugwa ko bacyihishe mu gihugu mu gihe abandi bagiye gushaka ibindi bakora mu bihugu byiganjemo ibyo mu burasirazuba bwo hagati.

 

Abasirikare barenga 500 ni bo bivugwa ko batorotse.

Kuri ubu kimwe mu bibazo biri mu gisirikare cy’u Burundi, ni uko ibigo bya gisirikare byo muri kiriya gihugu bitazi umubare nyawo w’abasirikare bifite.

 

Amakuru avuga ko hari abasirikare benshi bamaze kugenda ariko kugeza ubu bicyitwa ko bakiri mu gihugu; ndetse bakaba bagihembwa.

 

Kuri ubu igisirikare cy’u Burundi cyamaze gushyiraho amabwiriza y’uko intonde z’abasirikare bose zigomba kuba zamaze gutangwa bitarenze ku wa 20 Gashyantare.