Ferdinand Uwimana ukorera Radiyo Rwanda yasubije abarimo Minisitiri bamwibasiye bamubwira ko agomba kujya atumira abagore mu kiganiro ‘Isi ya None’

Ferdinand Uwimana, umunyamakuru ukunzwe cyane mu kiganiro ‘ISI YA NONE’ gitambuka kuri Radio Rwanda, yasubije abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wanditse ubutumwa anenga imitegurirwe y’iki kiganiro bitewe no kudatumira abagore ngo baze basesengure ku ngingo ziba ziri kugarukwaho.

Uyu munyamakuru wa RBA yasanze agomba gusubiza iki kibazo nyuma y’uko uwitwa Nsanga Sylvie, wamenyekanye ku rubuga rwa X nk’impirimbanyi iharanira uburenganzirwa by’ab’igitsina gore atangiye yandika amagambo avuga ko uko uriya munyamakuru ategura ikiganiro cye bigaragaramo ibimeze nko guheza abagore kuko atajya abatumira mu kiganiro cye.

 Byakurikiwe n’uko Minisitiri Dr Utumatwishima, ahereye ku ifoto igaragaza abatumirwa b’abagabo muri iki kiganiro, yanditse ati “Muraho neza Ferdinand, Nk’uko Nsanga Sylvie akunda kubigarukaho, mujye mureba neza ikibazo cyo guha ijambo abategarugori. Si ukubisaba, ni amahitamo y’u Rwanda. Mu isi ya none, ibibazo bihari biratureba twese. Mujye mwibuka n’Urubyiruko. Ifoto y’Abagabo bane… Oya.”

Asubiza abavuze ko atajya atumira abagore, Ferdinand Uwimana yavuze ko uko babitekereza atari ko bimeze ahubwo ngo atumira ab’ingeri zose ahubwo nta mugore ujya utinyuka kuza muri iki kiganiro. Uyu munyamakuru yavuze ko ahanini abona impamvu abagore agerageje gutumira batitabira biterwa n’uko iki kiganiro kiba mu masaha akuze, kuko n’abo yavuganye nabo bose bakemera ko baza bagiye bavuga ko babangamiwe n’aya masaha bigatuma batibabira nk’uko yabatumiye.

Uyu munyamakuru yavuze ko ingingo ya kabiri ituma abagore bataza muri iki kiganiro nk’abatumirwa ari uko abenshi batajya bitinyuka ngo bitabire ikiganiro nk’iki kuko kiba cyiganjemo ubusesenguzi buri ku rwego rwo hejuru. Ati “Akenshi usanga batinya kuza mu kiganiro kubera kudatinyuka ngo basensengure ku ingingo za politike, kandi ikiganiro cyacu usanga kigaruka kuri ‘facts, experience & research’ bityo rero ugasanga nta bisanzure cyangwa se gutinyuka bafite ngo basesengure kuri izi ngingo.”

Inkuru Wasoma:  Abari bategereje kwitwa abagabo kuko bongeye ingano y’ibitsina byabo kababayeho.

Uwimana yakomeje avuga ko agorwa no kuba inshuro zose yagerageje kwegera umugore ngo azabe umutumirwa muri kiriya kiganiro gica kuri Radio Rwanda saa tatu z’ijoro, abenshi bahita bamurangira abagabo ngo abe aribo bakorana bavuga ko aribo babizi neza.

Si uyu munyamakuru wamusubirije gusa kuko na mugenzi we bakorana muri RBA witwa Luckman Nzeyimana, yagize ati “Guha ijambo abagore nibyo kandi nta nubwo ari bishya ku banyarwanda, Ariko ntitugashake kubivanga mu bintu byose, buri muntu agira uko ategura akazi ke nkuko Uwimana Ferdinand ategura ikiganiro cye! Ntabwo kuba nta mugore yatumiye cyangwa, atumira bihinduka ikibazo kuko sicyo kiganiro cyonyine gipimirwaho guha ijambo umugore! Naho kuvuga ngo Nsanga Sylvie kuba avuga guha ijambo umugore niwo murongo afite ariko Minister muzamusabe ajye avugira abagabo nkuko musabye Uwimana Ferdinand gutumira abagore! Amahoro!”

Undi mu bakoresha X witwa Kayihura yagize ati “Uri gushyira igitutu kuri Ferdinand Uwimana mu kazi ke kdi Sibyo. nategura ikiganiro se akazanamo umugore utabizi ngo n’uko agomba kubonekamo,hanyuma kikabiha ntitucyunve, bizaba bimaze iki? Abari n’abategarugori ijambo bararikwiye,ariko nta kwica akazi na none kubera iryo hame.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved