banner

FERWAFA yahagurukiye abakora ‘Match fixing’ mu Rwanda cyangwa ni ukwiyerurutsa?

Ku nshuro ya kabiri mu myaka 13, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rigiye gukurikirana icyaha gifite aho gihuriye no kugena ibiva mu mukino, ibizwi nka “Match-fixing”.

“Match-fixing” ni ugukora uburiganya butuma umukino ugenda mu buryo umuntu runaka yateguye ariko byanyuze mu nzira zidakwiriye nko gutanga ruswa no kwitsindisha kandi binyuranyije n’amategeko y’uwo mukino.

Hashize imyaka myinshi bivugwa ko muri siporo nyarwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru hari ruswa, ko imikino igurwa, ibyo abanyamupira bita ko ari “ugutegura match” ku buryo ubu nta muntu upfa gutsinda “atateguye”.

Nubwo bimeze gutyo, nta muntu wigeze ubihanirwa nyuma y’Umutoza Jean Marie Ntagwabira wabyibwiriye itangazamakuru mu 2012, FERWAFA ikamuhagarika imyaka itanu.

Ku wa 18 Werurwe 2025, FERWAFA yatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwirire igiye gukurikirana ibijyanye n’amajwi y’ikiganiro cya telefoni hagati y’Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptitse na myugariro wa Musanze FC, Shafiq Bakaki, aho yumvikanye asaba uyu mukinnyi kwitsindisha ku mukino iyo kipe yari guhuramo na Kiyovu Sports.

FERWAFA yaba ikangukiye igihe?

Buri mwaka w’imikino, by’umwihariko mu mikino ya nyuma ya Shampiyona, havugwa kugena uko imikino irangira, by’umwihariko ku makipe ahataniye igikombe n’arwana no kutamanuka.

Ibyo bikorwa hagati y’abayobozi b’amakipe, abakinnyi cyangwa abasifuzi, ariko nubwo bivugwa mbere y’imikino cyangwa bikagaragara mu kibuga, nta na rimwe FERWAFA yigeze ivuga ko igiye kubikurikirana.

Ku mukino Gorilla FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 3-1 tariki ya 1 Werurwe 2025, Umutoza Kirasa Alain yavuze ko abakinnyi ba Kiyovu Sports bari basabwe kwigusha kugira ngo bahabwe penaliti ebyiri zawubonetsemo.

Abajijwe n’abanyamakuru niba byavuzwe n’abasifuzi, Kirasa yanze kubyemeza, ariko ashimangira ko byabayeho.

Ati “Ibyo ngibyo ntabwo nabikomeza. Twumvise abantu babivuga, nyuma tubireba mu kibuga mu gice cya kabiri. Byari bitangaje.”

Si ibyo gusa kuko akenshi, hari ababa bazi uko imikino runaka irangira, ndetse na FERWAFA ubwayo igatungwa agatoki mu kugena abasifuzi bayobora imikino itandukanye no kutagira icyo ikora ku bamaze kumenyerwaho imisifurire icyemangwa.

Mu ngero nyinshi za ‘Match-fixing’, FERWAFA imaze guhana umuntu umwe

Mu Ukwakira 2012, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imyaka itanu uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Ntagwabira Jean Marie, nyuma y’uko abwiye abanyamakuru ko yahaye amafaranga abakinnyi ba Rayon Sports ngo bitsindishe, abinyujije ku mufana wayo Kayinamura Issa.

Nyuma y’imyaka itatu ibyo bibaye, Hategekimana Bonaventure ‘Gangi] [witabye Imana mu 2017], Pappy Chimanga, Bebeto Lwamba, Ilunga Freddy Mukadi na Mugwaneza Pacifique bakiniraga Etincelles FC, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwakira ruswa kugira ngo bitsindishe mu gushaka guha amahirwe ikipe ya Musanze FC zari zihanganiye kumanuka.

Inkuru Wasoma:  Myugariro wa Yanga SC yahawe ipeti rya Sergeant mu gisirikare

Mu 2020, uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yagaragaje ko iyi kipe yagiye yishyura abasifuzi hagati 2014 na 2016, igamije gushaka intsinzi.

Mu 2021, hari amajwi yashyizwe hanze n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yumvikanamo abakunzi ba Mukura Victory Sports yarwanaga no kutamanuka, baciririkanya n’uwari umunyezamu we, Mazimpaka André, kugira ngo azitsindishe mu mukino wahuje amakipe yombi, byarangiye anganyije igitego 1-1.

Muri Nyakanga uwo mwaka, uwari umunyezamu wa AS Muhanga, Mbarushimana Emile uzwi ku izina rya Rupari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ye yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Hari nyuma y’uko AS Muhanga ari imwe mu makipe yakinnye imikino yibajijweho na bamwe nyuma yo guhura na Bugesera FC, Gasogi United na Sunrise FC, yose ikayitsindwa ibitego 4-0, 4-0 na 4-1 mu 2021. Gusa, byarangiye abaye umwere, ararekurwa.

Buri mwaka w’imikino, hari imikino myinshi ya Shampiyona igarukwaho cyane, bivugwa ko habayeho ubwumvikane ku buryo irangira.

Mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, Ikipe ya APR FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 4-1. Nyuma y’uyu mukino humvikanye amajwi y’umusore witwa Didier wakiniraga Etoile de l’Est icyo gihe avuga ko mbere y’umukino abayobozi babo babahaye amabwiriza yo kureka APR FC ikabatsinda kuko na yo izabafasha gutsinda indi mikino ibiri yagombaga gukurikira.

Hanavugwaga kandi ko hari amakipe yakoze icyiswe OTAN gisa n’icyari kigamije guhana amanota bitewe n’icyo ikipe runaka iharanira.

Nubwo izo ngero hamwe n’izindi nyinshi zikunze kujya ahagaragara, nta wundi urahanirwa ‘match-fixing’ mu Rwanda nyuma ya nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie mu gihe buri gihe inzego zinyuranye muri siporo y’u Rwanda zivuga ko zahagurukiye kurwanya ruswa iyivugwamo cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Gusa, abavuga ko bakemura iki kibazo, bongera kugaruka bavuga ko nta bimenyetso bifatika babona byatuma hari aho bahera bahana abavuzwe muri izo ‘match-fixing’.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ikibazo kitaba ibimenyetso, ahubwo bishobora kuba biterwa n’uko ibyo byaha bihuriramo abantu benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!