FERWAFA yatanze igisubizo ku byavuzwe ko ari ihohoterwa nyuma y’uko Akayezu Jean Bosco akoze mu gituza cy’umusifuzi Umutoni Aline

Uyu munsi, Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Karangwa Jules ubwo yaganiraga na The NewTimes, yavuze ko nta hohoterwa Akayezu Jean Bosco ukinira AS Kigali yakoreye umusifuzi Umutoni Aline, ubwo yamukoraga mu gituza amubuza kumuha ikarita y’umuhondo, ku mukino wanahuzaga na Rayon Sports.

Ku wa 9 Ukuboza 2023, ubwo ikipe ya AS Kigali yatsindaga Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umukinnyi witwa Akayezu Jean Bosco ubwo yabuzaga umusifuzi witwa Umutoni Aline kumuha ikarita y’umuhondo ya Kabiri, yamukoze mu gituza abantu benshi bagakomeza bavuga ko ari ihohoterwa.

Ubwo ikipe ya AS Kigali yakinaga n’ikipe ya Rayon Sports, ku munota wa 62 AS Kigali yari yamaze gutsinda ibitego 2-1 Rayon Sports, ubwo Akayeze Jean Bosco yajya kurengura umupira aratinda, bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo ya mbere. Uyu mukinnyi yongeye gutera umuserebeko Tuyisenge Arsene hafi y’urubuga rw’amahina, ahagana muri koruneri, maze umusifuzi ubwo yemezaga ikosa Akayezu adunda umupira hasi yerekana ko atishimiye ibibaye.

Inkuru Wasoma:  UEFA Champions League;Manchester United ibifashijwemo nabo yitaga ibivume yitwaye neza bigoranye, Real Madrid na Arsenal nazo zihagararaho

Akayezu yibutse ko akoze ikosa ko ibyo akoze bishobora kumuhesha ikarita y’umutuku, yihuta yegera umusifuzi amutakambira ngo atamuha ikarita y’umutuku, uko yakomezaga gutakamba ni ko yanakoraga ku mufuka ngo undi adakuramo ikarita, ariko ntacyo byatanze kuko byarangiye ahawe ikarita asohorwa mu kibuga.

Umukino urangiye ababonye amafoto babonye Akayezu Jean Bosco asa naho afashe mu gatuza[ ahagana ku mabere kuko niho Umutoni Aline yari yabitse ikarita], agerageza kumubuza ngo ata muha ikarita ya kabiri ikamuviramo umuhondo, ndetse bamwe batangira kuvuga ko yamuhohoteye. Nyamara uyu musifuzi akomeza avuga ko we nta kibi cyamubayeho, kuko atigeze abwirwa nabi n’umukinnyi.

Mu busanzwe gukora ku musifuzi ntabwo ari ikibazo ahubwo biba ikibazo bitewe n’aho umukinnyi amukoze cyangwa se umutima yabikoranye kuko umupira w’amaguru ari umukino abantu bakina bakoranaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved