Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzabera kuri MetLife Stadium iri i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ubanza uzaba wabereye kuri Azteca Stadium muri Mexique.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, nibwo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ryatangaje ibibuga bizaberaho imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Igikombe cya 2026 kizaba ari irushanwa rigiye kwandika amateka muri ruhago kuko ku nshuro ya mbere rizahatanirwa n’amakipe 48 ndetse rirangwe n’iminsi myinshi ugereranyije n’andi yabayeho.
Umukino wa mbere uzaba tariki ya 11 Kamena mu gihe umukino wa nyuma wo uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026. Mu minsi 39 rizamara, rizazenguruka imijyi 16.
Muri iyo mijyi harimo Monterrey muri Mexique, Vancouver na Toronto muri Canada, Philadelphia, Houston, Seattle na San Francisco yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ikaba ari nayo izakinirwamo imikino yo gukuranwamo ku nshuro ya mbere izahera muri 1/16.
Azteca Stadium izaberaho umukino ufungura irushanwa, ifite amateka atazibagirana muri uyu mukino kuko yabereyeho uwa ¼ mu 1986 ndetse ukanatsindirwaho igitego Diego Maradona yatsindishije ‘Ukuboko kw’Imana’,. Iyi stade yakira abagera ku bihumbi 83.
Umukino wa mbere uzabera muri USA uzaba ku wa 12 Kamena kuri So-Fi Stadium iri i Los Angeles.
MetLife Stadium isanzwe ikinirwaho imikino y’amakipe yo muri Major League Soccer ya New York Giants na New York Jets izaberaho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Iyi iheruka gukinirwaho iri rushanwa mu 1994 gusa nyuma yo kuvugururwa ubu yakira abagera ku bihumbi 82.
Ukurikije ingengabihe y’aho imikino izabera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo izaberamo imikino myinshi harimo iya ¼ ndetse umujyi wa Dallas uberemo imikino igera ku icyenda.
FIFA yavuze ko bitewe n’umwanya uri hagati y’ibibuga igihe cy’akaruko ku bakinnyi kiziyongera kandi. Umwanya muto uri hagati y’ahazabera imikino ya ¼ na ½ ungana n’Ibilometero 805 mu gihe umunini ungana n’ibilometero 3541.
Ntabwo hatangajwe igihe tombola y’amatsinda y’iri rushanwa rizarangwa n’imikino 104 izabera, gusa ishobora kuba mu mpera z0 mu 2025.