Filime 10 zagufasha gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Kenshi nasobanuraga ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije cyangwa guhangayika bidasanzwe, ariko maze kureba izi filime nsobanukirwa byinshi bijyanye na bwo.

Ingingo zigaruka ku buzima bwo mu mutwe zitangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’imyumvire ndetse n’imico y’abantu.

Dore filime 10 ukwiye kureba zigaragaza imbogamizi ku buzima bwo mu mutwe, zagufasha gusobanukirwa uko abahanganye n’indwara zabwo bafashwa, no kumenya uko wabyitwaramo igihe wahuye na zo.

A Beautiful Mind (2001)

Ni filime yakinanywe ubuhangwa ivuga ku buzima bw’Umunyamerika John Nash uzwi nka Russel Crowe, wagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bwa ‘Schizophrenia’, bubangamira imyitwarire y’umuntu, intekerezo ze ndetse n’ubushobozi bwo gufata imyanzuro bukaba buke.

Iyi filime igaragaza ko ingaruka ziterwa z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe zitagera kuri nyirabwo gusa, ahubwo n’abamuzengurutse. Harimo n’u Rwanda, hari ibice bimwe na bimwe bikiri mu rujijo ku buzima bwo mu mutwe, abafite ibyo bibazo bagahezwa.

Silver Linings Playbook (2012)

Iyi filime ivuga ku mukinnyi witwa Pat Solitano uzwi nka Bradley Cooper wasanganywe indwara ya Bipolar, agahangana n’urugendo rwo gukira no kongera kubana n’abakunzi be.

Muri iyi filime hagaragajwe agaciro gakwiye guhabwa abafite ibibazo byo mu mutwe, ndetse ko ari abantu nk’abandi. Ni isomo ryiza mu banyarwanda, ku bijyanye no gufasha abafite ibi bibazo badahutajwe.

The Perks of Being a Wallflower (2012)

Filime zo mu mashuri yisumbuye zikunze kwibanda ku rwenya, urukundo n’ibihe binejeje, zigasoza no mu buryo bunejeje, ariko si ko bimeze muri iyi filime ya Stephen Chbosky, “The Perks of Being a Wallflower”.

Umwana Charlie wari mu gihe cy’ubugimbi, yahuye n’ibibazo by’imitekerereze kubera amateka y’ahahise yamuteye kubihirwa, bikamugora kwegera bagenzi be. Impinduka zabayeho ubwo yahuraga na Sam na Patrick b’urungano, bakamubera inshuti nzima zimuba hafi.

Zimwe mu nyigisho ziri muri iyi filime harimo kwimakaza ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, aho mu bihugu birimo n’u Rwanda hakiri icyuho mu guhugura abakiri bato harindwa ubuzima bwabo.

Iyi filime yakinnyemo Emma Watson wakunzwe muri filime ‘Harry Potter’ ukina yitwa Sam.

Good Will Hunting (1997)

Iyi filime iteye agahinda irimo Will Hunter wari umuhanga wanyuze mu bihe n’amateka bikomeye bikamutera agahinda.

Ikibazo cya Will ni uko atamenyaga ubuhanga yifitemo ariko inshuti ze za hafi zikabibona. Ubuzima bwe bwahindutse ubwo yasukuraga icyumba cy’ishuri, nyuma asubiza ikibazo cy’imibare cyari cyarananiranye, aza kwisobanukirwa.

Inkuru Wasoma:  Gen (rdt) James Kabarebe mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela! Menya amazina y’abantu bazwi bitabiriye ubu bukwe (Amafoto)

Black Swan (2010)

Inkuru y’iyi filime iratangaje. Natalie Portman wakinnye yitwa Nina Sayers, agira ikibazo bitewe no kuganzwa n’intekerezo zo kwifuza kuba umunyamwuga mwiza w’igitangaza, bikamutera indwara ihungabanya ubuzima wo mu mutwe ya “Obsessive-compulsive disorder (OCD)”.

Nubwo ibitera iyi ndwara bidahita bigaragara nk’aho ari bibi, ariko iyi filime itwereka ko guhangayikishwa cyane no gushaka kuba umuntu runaka, bishobora kwangiza ubwonko.

Inside Out (2015 & 2024)

Ushobora kwishuka ko iyi filime ari iy’abana kubera amashusho arimo, ariko ni imwe mu zagufasha gusobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe. Igaruka ku witwa Riley wahanganye n’impinduka mu buzima bwe.

Iyi filime igaragaza ko amarangamutima atagenzuwe neza yateza ibibazo ku buzima bwo mu mutwe.

The Hours (2002)

Ishingiye ku nkuru z’abagore batatu bahanganye n’ibitekerezo byo kwiyahura mu bihe bitandukanye. ‘The Hours’ ni filime isobanura imyitwarire yo mu muryango ishobora gutera agahinda, igatuma umuntu yibura, akiyanga kugeza ubwo afata imyanzuro mibi.

One Flew Over the Cuckoo’s Nest (1975)

Iyi filime ivuga ku buzima bw’abafite uburwayi bwo mu mutwe bafashirizwa mu bigo, ariko bagakomeza guhura n’imbogamizi.

Ni filime ikinamo Randle P. McMurphy, igaragaza uburyo abarwayi bakorerwa akarengane mu mavuriro y’imitekerereze; nk’ivangura, amagambo mabi n’ibindi, iki kikaba kimwe mu ngingo ikomeye ikenewe kwigishwa abarimo n’Abanyarwanda.

The Soloist (2009)

Iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo. Jamie Fox, umwe mu bayikinnye, yari umugabo wibera ku muhanda akagira uburwayi bwa ‘Shizophrenia’, ariko agaragaza impano idasanzwe mu muziki.

Inyigisho zikubiye muri iyi filime zirimo kuba hafi abakene, cyane cyane aba bibera ku mihanda, gusabana na bo no kubafasha ndetse no kumva neza abo tubana mu miryango cyangwa abatuzengurutse.

Rain Man (1988)

Iyi filime ivuga ku mugabo witwa Charlie Babbitt, wamamaye nka Tom Cruise, wamenye ko umuvandimwe we Raymond afite indwara ya “Autism Spectrum Disorder ASD” yatewe n’ibihe yanyuzemo.

Mu Rwanda, kumenya iyi ndwara ya Autism bifata igihe kirekire. Iyi filime yigisha gushyigikira abantu bafite ibibazo by’imitekerereze mu buryo butandukanye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved