Filime z’Agasobanuye zo ku Ishuri wahangaho ijisho ukanezezwa na zo muri iyi minsi

Kureba Filime cyane cyane AGASOBANUYE bimaze kuba igice cy’ubuzima busanzwe, kuko mu mwanya w’ikiruhuko cya bamwe na bamwe ni ho baba bibereye, ndetse hakaba n’ababasha kuzireba mu kazi kabo ka buri munsi. Uyu munsi ngiye kukwereka filime z’Agasobanuye utari uzi ko zibaho wahangaho ijisho ubundi ugatangira kuryoherwa.

IMBARAGA Z’UMWIJIMA

Iyi ni filime yo muri Nigeria igaragaza ubuzima bw’abantu bafite imbara z’imyuka igiye itandukanye ariko bagatura mu bantu basanzwe, aho ari iyo mu kigo cy’amashuri abanyeshuri bamwe bakoresha izi mbaraga baba barimo Abarozikazi, abarozi (wizards), abasoma ibitekerezo by’abandi (mind reader), abashobora kwinjira mu bandi (Jins), abareba ahazaza (seers) ndetse n’abashobora gutembera mu bihe bakareba ibizaba cyangwa se bakajya ahahise.

Iyi ni filime yo ku ishuri iryoshye cyane isobanuye mu Kinyarwanda, WAREBA UNYUZE HANO kandi ukayisanga kuri YouTube kuyireba akaba ari ubuntu nta buryo bundi bwo kwishyura buhari. Ni filime ifite ama season 4 yose hamwe akaba afite Episode 31 ikarangira.

UMUTI W’UMUTIMA

Iyi ni filime igaragaza ubuzima bw’umwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 13, yiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, ubwo buzima bukamunyuza mu nzira zigoye aho we na Nyina baba babana, ariko Nyina w’uwo mwana w’umukobwa akaba na we yari yaramubyariye iwabo, Se w’uwo mukobwa akamwihakana, Nyina agasogara arera uwo mwana ndetse n’umwuzukuru we.

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO igaragaza uburyo umuntu wakoze amakosa mu myaka ye mito ashobora guca mu buzima bwo gushaka andi mahirwe ya kabiri kugira ngo akosore ibyo yakoze nabi, n’inzitizi ahuriramo nazo kugera ubwo amakosa yakoze ashobora kwisanga yayasubiyemo. Ni filime nziza cyane ugomba kureba, ifite ibice 13 ikagera ku musozo.

AMABANGA Y’UMWIJIMA

Iyi ni filime ivuga ku bagabo babiri bavukana ubwo bari bakiri bato mu myaka 20 yashize, bagiye mu giturage cyo kwa nyirakuru, bagezeyo bagera ahantu hataba abantu bagaragara, bahasanga agakono gateretse ku mashyiga ubundi biba IGIKONOSHWA basanzemo muri ako gakono, ariko bakihava imana itagira isura ikaba nyiri icyo gikonoshwa ihita ihamagara urupfu ngo rubakurikirane.

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO igaragaza uburyo imana itagira isura yavumye imiryango y’abo bagabo, kuko urupfu rwababaye hafi muri iyo myaka 20 yose kugeza bagize imiryango, kugera ku munsi umuvumo watangiye kubakoraho, umuryango umwe ukavumwa guhabwa imbaraga zidasanzwe ariko utava aho utuye mu nzu, undi muryango ukavumwa ko umusore agomba kuba igitambo cyo kuzahura umuryango w’imana itagira isura wazimye kubera cya gikonoshwa.

Ni filime nziza cyane utagakwiye gucikwa, kuko ifite ibice 10 gusa igahita irangira.

AGAHWA KARI KU WUNDI

Ni filime igaragaza ubuzima bw’umwana w’umukobwa wo mu bakire wabagaho ubuzima bwo guhohotera abandi ku ishuri, Se amuha igihano cyo kujya kwiga mu kigo cyigamo abana b’abakene cyane kuburyo yahitaga ikimoteri, umwana w’umukobwa agezeyo ahahurira n’umusore wo mu bakene wamweretse ko burya gukira mu mitungo n’amafaranga atari byose, biza kurangira umukobwa aguye mu rukundo rudashoboka n’uwo mwana w’umusore.

Inkuru Wasoma:  Kenny Sol yatangaje impamvu yinjiye muri 1:55 AM ya Coach Gael

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO, igaragaza uburyo umuntu ashobora gutanga ibyiza yari afite kugira ngo arwane intambara yo kugera kuri wa wundi utagize icyo afite, kubera ko nyuma na nyuma yamenye ko icyo umutima ukeneye atari ibyo abantu batunze, ariko ikanagaragaza uburyo agahwa kari ku wundi gahandurika mbere yo kumenya uburibwe uwo karimo aba ahura nabwo. Ifite ibice 17.

ROHO YATAKAYE

Mu kigo cy’amashuri abarimu ndetse n’umuyobozi mu kigo bishe umwana w’umukobwa bari bamaze gusambanya, bamushyingura mu giti giherereye inyuma y’ikigo, ariko roho y’uwo mukobwa igaruka ije kwihorera.

Iyo roho ikigera mu kigo yabonye umwana w’umukobwa nawe wahise ayibona imusaba ko ayifasha kwihorera cyangwa se ikamwica, umukobwa asigara nta yandi mahitamo afite uretse gufata inzira yo guhorera iyo roho no kugeza amakuru ku mubyeyi w’uwo mukobwa wapfuye, afatanije n’abashuti be bagendana.

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO iyi kuri YouTube ikaba ifite ibice 6 gusa igahita irangira.

UMUZUNGURA WAVUMWE

Ni filime y’abanyeshuri bajya gusura ingoro ndangamurage ngo babereke umuco nyafurika, ariko abasore babiri bakagenda bafite gahunda yo kwiba ikintu cy’agaciro kanini muri iyo ngoro, ariko umwe muri bo atazi ko afite amateka akomeye cyane yo mu miryango ya kera, aho abanyeshuri bajyanwe mu ngoro gusura ari we ukenewe cyane, kuko muri iyo ngoro hari harimo umukecuru ufite imyaka 100 umutegereje afite imbaraga zidasanzwe.

Wa musore na mugenzi we bageze mu ngoro bibamo maske, iyo mask akaba ari yo uwo mukecuru akeneye cyane kuko yari iyo kumufasha kuzamuhuza n’umusaza bakundanye wari warabitswe mu ndorerwamo n’imana yitwa ADEMUDA, hagakenerwa amaraso ya wa musore kugira ngo umusaza ave muri ya ndorerwamo ubundi agaruke ku isi we na wa mukecuru bahite bongera kuba batoya baryoherwe urukundo rwabo.

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO igaragaza amajoro n’iminsi abanyeshuri bamaze muri  iyo ngoro ndangamurage kubera ko maske yaburiwe irengero, kugeza ubwo basohotsemo, ifite ibice 10 gusa, kandi wayireba kuri YouTube nta kindi bisabye.

IGITAMBO CY’UMUTIMA

Iyi ni filime igaragaza abana b’abanyeshuri baba ari inshuti magara hano ku isi, ariko igihe kikagera bagatangira gukundana urukundo rwa nyarwo, hakazamo imbogamizi z’uko basanzwe ari inshuti magara, bigashidikanwaho cyane ko bajya mu rukundo kubera gutinya ko baramutse bagiye mu rukundo bahomba n’ubushuti bari bafitanye, bagahitamo gukomeza kuribwa n’imitima batamba igitambo cy’imitima yabo ngo basigasire ubushuti.

Iyi filime WAREBA UNYUZE HANO wayisanga kuri YouTube ukayireba nta kindi kintu bigusabye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved