Ku mukunzi wa filime iyo ayireba ababazwa cyane n’ukuntu ‘debande’ akora ibikorwa bidashimishije kubera ukuntu aba ari kubangamira abantu bakunzwe muri iyo filime kumufata bikaba bigoye, ariko ku mukunzi wa nyawe we atangarira ubuhanga ndetse n’ubunararibonye aba ari gukoresha muri filime. Bimwe mu bihugu umukobwa wujuje imyaka 12 ahita ashyingirwa nta gutinda
Gusa ku muntu usobanukiwe filime cyane we nuko zikorwa atangarira uburyo uwayanditse yahaye debande ububasha bufasha gukorogoshora ubwonko bw’abareba filime. Urubuga movieweb.com yakoze urutonde rw’aba debande igendeye ku buhanga bakoresheje kuva ku mwanya wa 9 kugera ku wa 1 na filime bagaragayemo.
9. FRANK ABAGNALE JR. muri filime CATCH ME IF YOU CANAmazine ye nyirizina ni Leonardo de Caprio aho yakinnye muri iyi filime yarataye urugo akaba inzererezi agatangira kujya akora anakoresha sheke z’impimbano ndetse akanaba muri hoteri igihe kinini nta muntu umuvumbuye, aho yakoreshaga n’ibyangombwa by’ibihimbano.
8. DANNY OCEAN muri filime OCEAN’S ELEVENAmazine ye bwite yitwa George Cloony yari umunyamitwe uteye ubwoba, agakoresha amayeri ndetse n’ubunyaryenge cyane cyane mu gihe yabaga agiye guhamagara asaba ubufasha.
7. TONY LE STEPHANOIS muri filime RIFIFIIyi ni filime ifatwa nka filime y’ibihe byose mugihugu cy’u Bufaransa, aho akina ari umufaransa ukunda kwambara neza cyane, yayobowe n’umunyamerika washyizwe ku rutonde rw’abashakishwa akimukira mu Bufaransa kugira ngo akomeze umwuga we.
6. AMY DUNE muri filime GONE GIRLKwikuramo ubwicanyi ni ibintu bigoye mu gihe gutegurwa kuba umwicanyi biba byoroshye, uyu mukobwa rero muri iyi filime akina yarananiranye gufatwa kandi akora ibishoboka byose mu bwicanyi bwe ntazafatwe.
5. NEIL MCCAULEY muri filime HEATUbusanzwe yitwa Robert DeNiro, akaba ahora yibukirwa ku kuba muri iyi filime yarayoboye ubujura bukomeye cyane aho yafatanije n’uwitwa Alpacino bakemeza abantu mu buryo bukomeye cyane.
4. JACK CARTER muri filime GET CARTERAbongereza bungutse umuco nyuma yo kubona ko filime zo mu bindi bihugu zishobora gukundwa bishyirwamo imbaraga n’abayobozi nka Quentin Tarantino, ni nako byagenze hakorwa iyi filime yaje no gukorwamo documentaire nyinshi cyane.
3. KEYSER SÖZE muri filime THE USUAL SUSPECTNubwo muri iyi filime yakinnyemo abakinnyi benshi bagaragara nk’abagiranabi, ariko uyu mugabo usanzwe yitwa Kevin Spacey we mu buzima busanzwe afatwa nk’umuhanga mu bugizi bwa nabi, kuburyo yanahinduye ibitekerezo by’abagizi ba nabi ku nyungu ze bwite kandi abigeraho.
2. MICHAEL CORLEONE muri filime THE GODFATHERAlpacino muri iyi filime ubusanzwe yari umuswa mu kazi ke ariko mu gihe kingana n’amasaha 24 yari abashije gukura abanzi be mu nzira byatumye aba umuntu ukomeye cyane muri mafiya.
1. ANTON CHIGURH muri filime NO COUNTRY FOR OLD MEN
Muri iyi filime uyu usanzwe witwa Javier Bardem yigaragaje nk’umwicanyi ruharwa mu mateka ya filime. Yari afite kode ikomeye imufasha ikanamutera imbaraga mu bwicanyi akaba afite n’ubuhanga bukomeye mu kwica abantu.