Uko iminsi ikomeza kwicuma niko uruganda rwa cine rukomeza gutera imbere kurushaho haba ku mpande zombi ubwo ni abakora cimena n’ibikorwa byayo kuko niko bashyiramo imbaraga nyinshi hakanavuka n’abandi benshi bashaka kuyikora, ndetse n’abayikunda bakayitabira cyane, urebeye ku kuntu basigaye bayirutisha iyindi myidagaduro mu kuyireba no kwitabira ibitaramo byayo.

 

Mu gihe tugezemo biroroshye cyane ku mpande zombi haba gushyira film hanze, ndetse no kuyireba utavunitse ugereranije no mu minsi ya mbere, ibyo byose bigaterwa n’uko ikoranabuhanga riri kugenda ryongera umuvuduko muri Africa ridasize n’igihugu cy’u Rwanda, ibi bikanafasha abanyempano benshi kugaragaza impano zabo ndetse no gutinyura ababyiyumvamo.

 

Ubu uretse kuma television asanzwe, film hafi ya zose zikorerwa mu Rwanda usigaye uzisanga kuri murandasi aho abantu benshi bayobotse Youtube akaba ariho bashyira ibikorwa byabo bya cinema, yewe uretse na cimena n’ibindi bikorwa nk’itangazamakuru n’imyidagaduro muri rusange niho byimukiye, aho kugira ngo ujye gukorera kuri youtube bisaba ko uba ukurikiza amategeko n’amabwiriza byayo aho bategeka ko ibihangano ushyiraho abe ari ibyawe, noneho bakanagutegeka ibyo kuzuza kugira ngi ubashe guhembwa.

 

Kugira ngo ubashe gukorera amafranga ya buri kwezi kuri Youtube mu bikorwa ukora ugomba kuba wujuje ibisabwa aribyo kuba umufatanyabikorwa wayo (Youtuber Partner) aho kugira ngo ube umufatanyabikorwa wayo ugomba kuba ufite abantu bakanze kuri subscribe 1000 ndetse na video zawe zose abantu bagukurikira barazirebye amasaha 4000.

 

Twifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibitekerezo by’abafana ba cinema nyarwanda, twabakusanyirije urutonde rwa film nyarwanda zikunzwe kurusha izindi muri uyu mwaka wa 2021 kuri uru rubuga rwa Youtube cyane ko n’izica kuri Television zisanzwe n’ubundi nazo usanga zica no kuri Youtube.

 

THE SECRET

Iyi ni film y’uruhererekane itegurwa n’itsinda ryitwa Topline TV,

 

PAPA SAVA

Ni film y’uruhererekane ya Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Seburikoko ndetse na papa sava

 

BAMENYA

Ni Film y’uruhererekane yatangiye itegurwa na Ramazan benimana uzwi cyane nka bamenya.

 

IMPANGA SERIES

Ni film ya Bahavu Jeannete

 

WAZ YOU

Ni iyo muri Topline Tv basanzwe bakora na The secret

 

UMUTURANYI

 

Ni uruhererekane ya Clapton Kibonge

 

CITY MAID

Ni film ya Misago Nelly Wilson

SEBURIKOKO

Ni film ya Misago Nelly Wilson

 

INZOZI SERIES

Ni iyo muri MASS KOM TV

 

MAKUTA

Ni uruhererekane ya Kalisa Erinest wamamaye nka Samusure na makuta

reba Trailer ya film ngufi irangira yitwa UKURI K’URUKUNDO (nt mufa w’igikeri) hano

Uko amapeti y’abapolisi b’u Rwanda akurikirana ndetse n’imishahara yabo ku kwezi

 

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved