Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Amakuru avuga ko uduce Twirwaneho yafashe turimo Inguri (Angúlé), Bikyaka na Nehele, nyuma yo guhangana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.

 

Abazi utu duce badusobanura nk’utw’ingenzi cyane, kuko ari two rufunguzo rw’inzira zerekeza ahitwa mu Bibokoboko no mu mujyi wa Fizi.

 

 

Amakuru avuga ko nyuma y’ifatwa rya turiya duce, FARDC yahise yitabaza abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zayo zidasanzwe uzwi nka ‘Hiboux’.

 

 

Kuva ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeye yarimo ihuza izo ngabo na Twirwaneho mu duce twa Point-Zéro uriya mutwe umaze hafi ibyumweru bibiri ugenzura.

 

 

Imirwano kandi yaberaga mu duce twa Bikyaka, Bilende, Kanguli na Nakiele twose two mu misozi miremire ya Fizi.